issa
Ngoma: Abanyeshuri babiri b’abakobwa bakubise animatrice’ bakatiwe gufungwa umwaka

Jun 5, 2026 - 12:53
 0

Abanyeshuri babiri b’abakobwa bo mu ishuri rya EAV Gitwe ryo mu Karere ka Ngoma, baherutse gutabwa gufungwa kubera gukubita umuyobozi wabo ushinzwe imyitwarire yabo (animatrice), bakatiwe gufungwa umwaka umwe urimo amezi umunani asubitse.

Ku wa 2 Kamena 2026, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma rwasomye imyanzuro y’urubanza rw’aba bakobwa babiri, aho bashinjwaga gukubita umuyobozi ushinzwe imyitwarire ku ishuri ryabo bamuziza ko yabareze ku babyeyi babo ko bafite imyitwarire mibi.

Ku wa 7 Gicurasi 2026 nibwo aba bakobwa babiri bigaga ubuhinzi bamukubise umukoropesho mu mutwe baramukomeretsa, bahita batoroka baza gusangwa mu ishyamba aho bari bihishe.

Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma rwabahamije icyaha, rubakatira igifungo cy’umwaka umwe ariko kirimo amezi umunani asubitswe, bivuze ko bazafungwa amezi ane.

Umuyobozi wa EAV Gitwe, Nsanzimana Jean Claude aganira na IGIHE yemeje ko urubanza rwabo rwasomwe tariki ya 2 Kamena 2026.

Yagize ati “Ni igihano gikomeye kumva ko abandi bari gukora ibizami bya Leta wowe uri muri gereza kubera imyitwarire mibi, ubutumwa twahaye abandi ni ukwitwararika.’’

Aba banyeshuri babiri b’abakobwa bafite imyaka 20 y’amavuko, bigaga ubuhinzi muri EAV Gitwe, ishuri riherereye mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.

Ubwo aba banyeshuri bakubitaga umuyobozi ushinzwe imyitwarire bisobanuye bavuga ko babitewe n’uburakari bw’uko yabareze ku babyeyi babo ko basigaye basimbuka ikigo bakajya hanze.

Jun 5, 2026 - 13:13