Nyakabanda: Umugore n'umugabo we bafatiwe mu kabari bari kwishimira telefone bibye
Umugore n'umugabo we batuye mu Kagari ka Munanira ya II Murenge wa Nyakabanda baguwe gitumo ubwo barimo banywa inzoga bishimira telefone ngendanwa bari baraye bibye umuzamu witwa Claude, urinda iduka riherereye muri ako gace.
Uyu mugore n'umugabo we bakunda kwita Rick Ross, bafatiwe mu Kabari gaherere ye mu Mudugudu wa Karudandi, Akagari ka Munanira ya II, ahagana saa munani z'amanywa yo ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026.
Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko Rick Ross umugabo w'uwo mugore yahengereye mu giciku umwe mu bazamu urinda iduka ryo muri ako gace asinziriye, amwiba telefone, maze ahita ajya kubyutsa umugore we bajya kuyigwatiriza mu kabari babaha inzoga.
Kamanayo Yves yagize ati " Yarayibye arangije mu gitondo we n'umugore birirwa bayishakira umukiriya bamubuze, bahita bajya kuyigwatiriza mu kabari batangira kubaha inzoga, nibwo wa muzamu yahise na we ahagera batangiye kurwanya, abaturage bari aho barabakiza."
Undi mugore wo muri ako gace, yavuze ko umugabo uwo mugabo wiyise Rick Ross wibye iyo telefone ari umujura kabuhariwe.
Yagize ati " Ni umugome cyane agendana ibyuma, hari n'umuntu yigeze kumena umutwe vuba aha baramukatira bamufungira Mageragere."
Nyuma y'uko uwo Rick Ross n'umugore we bafashwe, babanje guhakana ko nta telefone bafite, ariko umucuruzi wari urimo kubakira aba inyangamugayo ahita ayimm. atitanga anavuga ko bashakaga ko ayigura.
Muri ako kanya umuzamu Claude we wari wibwe telefone ye, na we yarayihawe gusa uyu mugore n'umugabo we Rick Ross bo bahise bafatirwa n'uwo mucuruzi kubera ko nta mafaranga bari bafite yo kwishyura ibyo bari bamaze kunywa.
Umugore we yamwariwe mu ruhame nyuma y'uko bafatanywe telefone bari bibye

Kinyarwanda
English
Swahili









