Uko ubunyonzi butunze abatari bake muri Kigali
Ubunyonzi, ni umwuga utunze abatari bake mu bice bitandukanye cyane cyane mu bice by'ibyaro.
Kuba mu Ntara cyane cyane mu iy'Iburasirazuba ariho hakunze kugaragara amagare menshi n'abanyonzi benshi, bituma hari abakeka ko mu Mujyi wa Kigali nta banyonzi bahaba.
Gusa iyo utembereye mu bice by'Umujyi wa Kigali nka Gatsata, Nyabugogo, Kabuga, Bugesera na Masaka n'ahandi, ugenda uhura n'abasore baba batwaye abagenzi ku magare ndetse bemeza ko ari wo mwuga ubatunze.
Bamwe muri bo baganiriye na UKWELITIMES, bahamya ko n'ubwo abantu benshi badakunze gutega amagare mu Mujyi wa Kigali, hari urubyiruko rwinshi rutunzwe n'ubunyonzi.
Uwitwa Kalisa Aime, we yagize ati " Birantunze cyane kuko bimfasha kwishyura inzu mbamo i Kigali n'ibindi."
Yongeyeho ko ku munsi atahana amafaranga ibihumbi 2 agakoresha 1500 andi akazigama.
Uwitwa Kamanzi Jean, ni umunyonzi ukorera mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, avuga ko ubunyonzi amaze kubukuramo inzu nziza kandi nini.
Yagize ati "Maze imyaka 15 nkora ubunyonzi muri Kigali kandi mbona nta kibazo amafaranga aboneka uretse iby'iki gihe, nubatse inzu y'ibyumba bitatu Nyagasambu mfite n'inka ebyiri n'ingurube kandi n'abana bose bari mu ishuri uko ari babiri."
Bizagwira Antoine, nawe yemeza ko i Kigali akora akazi ko gutwara abagenzi ku gare ndetse bimutunze n'ubwo abantu benshi badakunda gutega amagare.
Ati " Mu Cyumweru sinabura ibihumbi 15 nzigama kandi n'umugore aba mu kimpina cy'amafaranga 1000 ku munsi n'abana bariga."
Yongeyeho ko ingorane bakunze guhura nazo zirimo, gufatirwa amagare, gufungwa no gucibwa amande menshi n'abasekirite babashinzwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









