issa
Polisi y’u Rwanda n’iya Indonisia basinye amasezerano y’ubufatanye

Oct 7, 2025 - 13:42
 0

U Rwanda na Indonesia basinyanye amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye bw’inzego zombi za polisi no guhanahana amahugurwa ndetse no gusangira ubunararibonye.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye uri mu ruzinduko rw’akazi muri Indonesia rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano, ni we washyizeho umukono ku ruhande rw’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko yakiriwe na mugenzi we muri icyo gihugu, Gen Listyo Sigit Prabowo.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025, nibwo aba bayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi,  bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Indonesia, ubwo bari ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Indonesia mu murwa mukuru Jakarta, umuhango wanakurikiwe na ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, Sheikh Abdul Karim Harerimana.

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi mu bijyanye no guhanahana amahugurwa no gusangira ubunararibonye, kungurana ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano n’ituze rusange no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba n’izindi gahunda zirebana no kubaka ubushobozi.

Muri uru ruzinduko IGP Namuhoranye, yanasuye Ishuri rikuru rya Polisi ya Indonesia, aho yagiranye ikiganiro cy’ibanze ku mutekano n’abofisiye barenga 300 barimo kwiga amasomo atandukanye muri iryo shuri.