issa
Ni ibisambo! Jose Chameleone yikomye Bebe Cool na Eddy Kenzo 

Oct 7, 2025 - 12:37
 0

Eddy Kenzo akomeje kuba igisambo mu maso y'abahanzi ba Uganda nyuma y'uko Perezida Yoweri Kaguta Museveni amuhaye miliyali 5 z'amashilingi ya Uganda ngo ayasaranganye bagenzi be ariko akayashyira mu gifu cye.

Mu minsi yashize kandida Perezida Yoweri Kaguta yahuye n'abahanzi barangajwe imbere na Eddy Kenzo. Wari umugoroba wo kumurika album izakoreshwa mu kwamamaza Museveni mu matora yo mu 2026. 

Ni umuhango wabereye kuri Munyonyo Resort I Kampala. 

Nyuma rero abahanzi barimo Eddy Kenzo na Bebe Cool bari bahawe miliyali 5 z'amashilingi ya Uganda ngo bayasaranganye abahanzi bazafasha Museveni mu kwiyamamaza.

Jose Chameleone wari uziko ari butahane igipfurumba cy'arenga miliyali 1 y'Amashilingi ya Uganda.  

Jose Chameleone yatunguwe no guhabwa Evelope irimo miliyoni 18 z'amashilingi ya Uganda. Nyuma yaje kumenya ko Eddy Kenzo na Bebe Cool bamuriye atangira gukora iperereza kugirango abaryoze izo miliyali 5 barigishije ntamugereho.

Nubwo kugeza ubu Jose Chameleone yarakariye Bebe Cool na Eddy Kenzo kubera ubwo bujura nabo batangiye gusubiranamo nkuko biri gutohozwa n'itangazamakuru ryo muri Uganda barimo Kasuku.

Uyu munyamakuru uri mu bakunzwe I Kampala yahamije ko Bebe Cool yashwanye na Eddy Kenzo bapfa ayo mafaranga ya Museveni. 

Si ubwa mbere Eddy Kenzo ashinjwe n'abahanzi kubahuguza amafaranga ava kwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wanamwiyegereje agahinduka umujyanama we mu by'inganda ndangamuco.

Hari na miliyali 5 z'amashilingi ya Uganda Museveni yigeze guha abahanzi binyuze muri Federasiyo y'igihugu y'Abahanzi 'UNMF' ntabwo abahanzi bamenye irengero ryayo nubwo Eddy Kenzo akunze kubabwira ko akoreshwa mu iterambere ry'abahanzi.