The Ben yavuze itandukaniro rya Trace Awards yabereye mu Rwanda n'iyo muri Tanzania

Mar 4, 2025 - 11:33
 0

Umuhanzi The Ben yashimangiye ko Trace Awards yo mu Rwanda yari iteguye neza kurusha iyo muri Tanzania aherutsemo, agaragaza icyo babuze.

Mu kiganiro The Ben yahaye itangazamakuru kuri uyu wa 03 Werurwe 2025 ubwo yari ku kibuga cy'indege i Kanombe, yavuze ko Trace yo muri Tanzania Zanzibar itagenze neza kuko hari ibintu byinshi baburaga.

Yavuze ko nabo ubwabo kuba byaragenze nabi byabatunguye, avuga ko utayigereranya n'iyo mu Rwanda mu 2023, cyane ko yo yari ifite ibintu byose.

Ati "Ntabwo wabigereranya. Trace Awards yo mu Rwanda yari iri ku rwego rwo hejuru cyane. Biranoroshye ko Trace yo mu Rwanda wayigereranya na za BRIT Awards."

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakaba batarakunze imitegegurire ya Trace muri Zanzibar, cyane ko benshi bemeza ko itari kubera ku mucanga ahantu hari umuyaga mwinshi byanatumye amasaha yo gutangira yigizwa inyuma.

Ibi ni ibirori byitabiriwe n'abanyarwanda barimo: The Ben, Bruce Melodie, Element, Alliah Cool n'abandi, nubwo Israel Mbonyi wari uhataniye igihembo muri gospel yatashye amara masa.

Mar 5, 2025 - 11:13

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.