issa
Dosiye ya Kjohn na Pazzo yashyikirijwe Ubushinjacyaha 

Nov 24, 2025 - 17:27
 0

Abasakaje amashusho ya Yampano ari kurongora Uwineza Diane babyaranye, bari gutabwa muri yombi buhoro buhoro.

Urwego rw'igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma abarimo Kalisa John uzwi nka KJohn na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano, dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha. 

Ku wa 17 Ugushyingo 2025 nibwo RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo KJohn na Pazzo Man bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho ya Yampano ari kurongora umugore we. 

Si ibyo gusa kuko hari uwitwa Ishimwe François Xavier wafunzwe azira gusaba abantu amafaranga kugirango abahe amashusho ya Yampano arongora umugore we witwa Uwineza Diane.

Yampano yatanze ikirego ku wa 9 Ugushyingo 2025 noneho ku wa 11 Ugushyingo 2025 Pazzo Man yatawe muri yombi. Ku rundi ruhande ariko mu rwego rwo gushakisha buri wese wagize uruhare mu isakazwa ry'amashusho ya Yampano, uwitwa KJohn yatawe muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.