Indirimbo ya Vestine na Dorcas iri guca ibintu muri Kenya, Davido yishongoye kuri Wizkid na Burna Boy, 50 Cent yihanangirije Trump ushaka kubabari P Diddy-Avugwa mu myidagaduro
Abahanzikazi Vestine na Dorcas bari gukundwa cyane muri Kenya, Davido yishongoye kuri Wizkid na Burna avuga ko ari abiyemezi n'ibirara bitandukanye n'uko ari umuntu usaba n'abantu bose, naho muri Amerika, 50 yihanangirije Trump ushaka kubabari P Diddy.
Album ya Ruger yakuwe kuri Apple Music kubera Copyright
Album ya Ruger yitwa 'Blown Boy RU' yakuwe kuri Apple Music, bikavugwa ko byaba byaraturutse ku bibazo by’amasezerano yo gutunga no gukoresha ibihangano bye kuri uru rubuga cyangwa se abareberera inyungu ze hari ibyo batubahirije.
Indirimbo 'Yebo' ya Vestine na Dorcas iri kurebwa cyane muri Kenya
Iyi ndirimbo y'aba bahanzikazi bavukana ndetse bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, iza ku mwanya wa Kane mu ndirimbo zarebwe cyane mu Mujyi wa Nairobi uhagarariye Kenya muri rusange ku rubuga rwa YouTube.
Indirimbo 'Yebo' iza ku mwanya wa Kane muzarebwe cyane i Nairobi, hagati ya tariki ya 05 Gicurasi kugeza tariki ya 01 Kamena 2025, kuri YouTube aho yarebwe na miliyoni 1,84.
Davido yavuze ko umuziki utamuhinduye mu gihe bagenzi ba nka Wizkid yavuze ko yifunga cyane
Mu kiganiro Davido yagiranye na 'The Breakfast Club', yavuze we ubuzima abayemo mu muzika asaba na bose ndetse atiyemera nyamara bagenzi be nka Wizkid abona yifunga cyane naho Burna akaba icyihebe ndetse akitwara nk'ikirara.
Umugabo yateje impagarara avugo ari we Papa wa Wizkid
Uyu mugabo wo muri Nigeria yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko atangaje ko ari we mubyeyi (Ise) wa Wizkid. Ibi yabivugiye ubwo yarari mu materaniro mu rusengero rwa Revelation of God Fire Ministry, ubwo Pasiteri yavugaga ko yamugizeho iyerekwa.
Tems warangwaga n'isoni yirekuye mu gitaramo
Umuhanzikazi Tems wo muri usanzwe uzwi kurangwa n'isoni akenshi iyo ari ku rubyiniro, yatunguye benshi ubwo yari mu gitaramo yakoreye i Philadelphia muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akagaragara ku rubyiniro abyina bidanzwe ndetse bigaragara ko yirekuye bitandukanye n'uko yari asanzwe.
50 Cent yihanangirijeDonald Trump ushaka kubabarira P Diddy
Umuraperi 50 Cent yagaragaje ko atifuza kubona Perezida Donald Trump ababarira P Diddy uri kuregwa ibyaha bitandukanye birimo no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato bamwe mu bagore banabimushinja mu nkiko.


Kinyarwanda
English
Swahili









