issa
Ubukene bwatumye Justin Beiber agurisha uburenganzira ku bihangano bye

May 15, 2025 - 15:19
 0

Umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber yahuye n’ibibazo bikomeye by’amafaranga, byatumye agurisha uburenganzira ku bihangano bye bya muzika ku kiguzi cya miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika (Arenga Miliyari 281 z'amafaranga y'u Rwanda).

Nk’uko byatangajwe na TMZ ku itariki ya 15 Gicurasi 2025, Bieber yari ageze ku rwego rwo guhomba,aho yari atangiye kugarizwa n'ubukene, hanyuma bituma afata icyemezo cyo kugurisha uburenganzira ku ndirimbo ze mu Ukuboza 2022.

Nubwo Bieber yari amaze kubona amafaranga menshi mu gihe yari amaze akora muzika, bivugwa ko yayakoresheje nabi cyane, harimo nko kwihorera mu iraha,  gutanga amafaranga menshi ku bantu bamufashaga mu bijyanye n'akazi ke ka buri munsi n'ibindi byinshi byamushyize mu bihombo. Ibi byatumye atangira gutekereza gufata ingamba zo kugarura amafaranga ye, harimo no gusubira mu muziki kugira ngo yongere kwinjiza.

Bieber kandi yahuye n’ibibazo by’ubuzima, birimo indwara ya Ramsay Hunt syndrome, byatumye ahagarika ibitaramo bye mu 2022. Nubwo ibi bibazo by’ubuzima byamugizeho ingaruka zikomeye, amakuru avuga ko uyu muhanzi ateganya gusubira mu muziki muri uyu mwaka wa  2025 kugira ngo yongere kwinjiza amafaranga.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku bijyanye n’uku gusubira mu muziki k'uyu muhanzi, gusa ariko abakunzi be barategerezanyije amatsiko kureba uko azagaruka ku rubyiniro.