Beyoncé na Jay-Z bongeye kwisanga mu kirego gishya cya P.Diddy

Apr 4, 2025 - 18:21
 0

Umuhanzikazi Beyoncé n'umugabo we Jay-Z bongeye gushyirwa mu majwi mu kirego gishya cya P.Diddy cyatanzwe n'uwitwa Joseph Manzaro.

Mu kirego Joseph Manzaro yashyikirije urukiko muri Floride, yavuze ko yahohotewe na Diddy muri bimwe mu birori yategureaga imbere y'abarimo Beyoncé, Jay Z, LeBron James na Gloria Estefan.

Mazaro avuga ko yahohotewe muri Mata 2015, aho yashyiriwe ibiyobyabwenge mu cyo kunywa na Emilio na Gloria Estefan nyuma akaza kwisanga kuri 'Star Island' i Miami.

Muri dosiye yahaye urukiko, yavuze ko Lebron James yamubonye aho kumufasha akamubwira ko ari byiza kuba akoresha ibiyobyabwenge.

Ku rundi ruhande, Manzaro avuga ko yaje kujyanwa mu nzu ya Diddy na Adria English, aho yahuriye na Beyoncé na Jay Z.

Yagize ati: "Beyoncé, Jay Z na Lebron James bari bahari igihe Diddy yanteshaga agaciro."

Icyakora, itsinda ry’abanyamategeko rya Diddy ryahakanye iki kirego, rivuga ko ari ibinyoma kandi ko urega nta kindi ashaka uretse indishyi z'akababaro.

Iki kirego kije habura iminsi mike kugira ngo uyu muraperi atangire aburane, dore ko azagezwa mu rukiko ku wa 05 Gicurasi 2025 akurikiranweho ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina.

Apr 4, 2025 - 18:24

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.