
Uganda: Umuhanzi yahisemo kureka umuziki agakiza ubuzima bwe
Umuhanzi Derrick Biswanka wo muri Uganda yatangaje ko ateganya guhagarika umuziki mu Ukuboza uyu mwaka aho kugira ngo azicwe n'abahanzi bagenzi be.
Biswanka aherutse kugaragara mu mashusho aterana amagambo n'umuhanzikazi w'Umunyarwanda Laika Music ukorera umuziki muri Uganda, ubwo bari mu kiganiro kuri radiyo 4.
Aba bahanzi bombi bumvikanaga bavuga ko buri umwe arenze undi, Laika akavuga ko atazi umuhanzi witwa Biswanka bityo abareberera inyungu ze bagomba kumumenyekanisha cyane.
Biswanka nawe yamusubije avuga ko indirimbo ye imwe iruta umwuga w'umuziki wose wa Laika.
Uyu muhanzi kandi nyuma y'uko ateranye amagambo na Laika, yagiye yumvikana avuga ko ari umuhanzi ukomeye cyane ndetse we yigenzura.
Mu itangazo yashyize kuri paji ye ya Facebook, Biswanka yavuze ko yagiye abona abantu batandukanye bamuhiga, bashaka kumugirira nabi.
Biswanka avuga ko abo bantu bamuhiga bashaka no kumwica kubera amagambo yavuze asa n'uwishongora.
Yongeraho ko amaze igihe ahigirwa na bamwe mu bahanzi bagenzi be ndetse n’abanyamakuru kuva yatangira gukora umuziki nk’umwuga.
Biswanka yahisemo kureka umuziki agakiza ubuzima bwe