Patrick Salvador yashimiye nyakwigendera Rajiv Ruparelia wamuhinduriye ubuzima
Umunyarwenya Patrick Salvado wo muri Uganda, yagaragaje ko yababajwe n'urupfu rwa nyakwigendera Rajiv Ruparelia, wamuhinduriye ubuzima ndetse akamufasha kwagura umwuga we.
Salvado yatangaje ko Rajiv, uherutse kwitaba Imana azize impanuka y’imodoka yabereye ku muhanda wa Busabala, yagize uruhare rukomeye mu gutuma aba umunyamakuru wa radiyo uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi mu gihugu cya Uganda ubwo yakoraga kuri Sanyu FM.
Yagize ati: "Abantu ntibabizi, ariko ni njye munyamakuru wa radiyo wahembwa amafaranga menshi mu gihugu. Nta wundi nzi wigeze ahembwa amafaranga menshi nkayo nahambwaga."
"Wenda bizabaho nyuma, ariko ubwo nakoraga kuri Sanyu, banyishyuriraga amashuri y'abana banjye, bakananyishyurira inzu... Hari abantu babonaga inzu yanjye bagatekereza ko Perezida Museveni ari we wayimpaye."
Salvado yahawe akazi ko gukora kuri Sanyu FM n'umuryango wa Ruparelia mu 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari cyarahungabanyije cyane uruganda rw’imyidagaduro. Yavuye kuri iyi radiyo mu 2022 ubwo ubukungu bwari bumaze kongera kuzahurwa, avuga ko ashaka kugaruka mu mwuga we wo gukora urwenya.
Ati Rajiv yansabye gukorana na Sanyu. Twicaranye mu cyumba cy’amasezerano yambajije icyo nshaka. Ndamubwira nti nari meze neza mu rwenya mu gihe we yagira ngo nkomeze nkorere iwe, kuko yashaka kujya ampemba amafaranga menshi."
Umuherwe Rajiv Ruparelia yari inshuti y'ibyamamare muri Uganda
Muri icyo gihe, Salvado yabonaga ibihumbi 10 by'amadolari y'Amerika mu minota 30 gusa mu bitaramo by'urwenya yakoraga ku rwego mpuzamahanga, ibyaje gutuma Rajiv amwemerera kugenda kugira ngo adahomba ayo mafaranga.
Salvador avuga ko kandi Rajiv yari yaramubwiye ko azita ku bana be, ndetse anamusaba gushaka indi nzu nshya nini yagombaga guturamo.
Uretse ibijyanye n'akazi, Rajiv yanashyigikiraga ibikorwa by’urukundo n'ubugiraneza bya Salvado.
Salvador yanavuze ko inzu afite zita ku bana bafite ibibazo by'ubuzima ziri i Nansana no muri Jinja, ubwo yagezaga igitekerezo cyazo kuri Rajiv yahise amuha miliyoni 30 z’amashilingi ya Uganda.


Kinyarwanda
English
Swahili









