Jose Chameleone na Daniella Atim mu nkuru za gatanya
Umugore wa Jose Chameleone, Daniella Atim yasabye gatanya mu rukiko rw’I Kampala anasaba ko bagabana imitungo yose.
Daniella Atim na Jose Chameleone bashakanye ku wa 7 Kamena 2008 mu bukwe bw’agatangaza. Babyaranye abana batanu barimo Abba ufite imyaka 19, Alfa
w’imyaka 16, Alba (13), Amma (11), and Xara (6). Babanje kubana kugeza mu 2018 ubwo Daniella Atim ubwo yimukiraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ku wa 20 Werurwe 2025, Daniella Atim yifashishije abanyamategeko babarizwa muri kabine yitwa Wamimbi na Solicitors. Bakoze ikirego gishingiye ku kuba Jose Chameleone yarataye umuryango mu gihe cy’imyaka itanu. Yongeyeho ko muri iyo myaka yose yahuye n’ihungabana n’agahinda gakabije ndetse ko Jose Chameleone atigeze amukundwakaza.
Daniella Atim yifuza ko urukiko rwazategeka ko ari we urera abana noneho Chameleone ntazongere kubabona. Yanifuje ko yahabwa inzu iri ahitwa Sseguku. Yanabwiye urukiko ko Jose Chameleone akwiriye kwishyura igarama ry’urubanza, igihembo cy’abanyamategeko n’indezo yatanze ku bana.
Jose Chameleone yahakanye ibyo ashinjwa byose avuga ko kuba Daniella Atim yarimukiye muri Amerika byaturutse ku bwumvikane kandi ko inzu babamo ari Jose Chameleone wayiguze.
Jose Chameleone yanahishuye ko umugore akunze gushyira hanze umubano wabo bitari ngombwa ku buryo byamugizeho ingaruka anajya kwa muganga kubyivuza.
Jose Chameleone yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego, abamenyesha ko inzu Daniella yifuza gutwara izaba iy’abana mu gihe bazaba batashye muri Uganda.
Yanavuze ko Daniella yamwangishije bamwe mu bana be ku buryo atemera ko bamusura.
Jose Chameleone yavuze ko Daniella Atim afite akazi muri Amerika ku buryo akwiriye kwiyitaho kuko nawe atanga indezo.
Jose Chameleone yasabye ko urukiko rwabategeka kuzatanga itegeko ryo kurera abana ku buryo buhuriweho aho uba Daniella yabarera wenyine.


Kinyarwanda
English
Swahili









