issa
Urubanza rwa gatanya rwa Jose Chameleone n'umugore we rwimuwe

Aug 29, 2025 - 11:31
 0

Urukiko rw’i Kampala, muri Uganda, rwongeye gusubika urubanza rwa gatanya hagati y’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Joseph Mayanja uzwi cyane nka Jose Chameleone, n’umugore we Daniella Atim, rukaba rwashyizwe mu kwezi gutaha.

Amakuru aturuka mu nkiko za Kampala avuga ko impaka hagati y’uyu muryango zikomeje kuba ndende, cyane cyane ku byerekeye imitungo y’abo, uburere bw’abana ndetse n’indezo izajya itangwa nyuma y’itandukana ryabo.

Bamwe mu bazi iby'uru rubanza bavuga ko Chameleone na Daniella batari kumvikana ku buryo umutungo wabo ugomba kugabanywa, ndetse n’uwuzahabwa inshingano zemewe n’amategeko zo kurera abana babo.

Daniella Atim, ashinja Chameleone imyitwarire idahwitse n’ihohoterwa ryo mu rugo, yakunze kugaragaza ko gukomezanya na we mu mubano bidashoboka, mu gihe uyu muhanzi we yakomeje guhakana ibyo aregwa.

Uru rubanza rutegerejwe cyane n’abakunzi b’umuziki muri Uganda n'ahandi henshi ku Isi, dore ko Chameleone ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Karere. Icyakora, kugeza ubu haracyari amatsiko ku cyemezo urukiko ruzafata ku ngingo zose ziri mu rubanza.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Urubanza rwa gatanya rwa Jose Chameleone n'umugore we rwimuwe

Aug 29, 2025 - 11:31
Aug 29, 2025 - 11:46