Hasagutse ibihumbi 400 Frw: Ibitaravuzwe mu gitaramo cya Papa Cyangwe
Papa Cyangwe yakoze igitaramo cyo ku wa 22 Ugushyingo 2025 kirangiye hakorwa ibaruramari basanga hasagutse ibihumbi 400 Frw, abura ayo kwishyura uwamuhaye ibyuma 'Sound System ' ariko kandi Kigali Universe yamuhaye miliyoni 5 Frw, n'aho gukorera igitaramo ku buntu.
Ubuyobozi bwa Kigali Universe yabereyemo igitaramo cya Papa Cyangwe yizihirijemo imyaka itanu bashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru rikuraho urujijo. Ni itangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo ku wa 26 Ugushyingo 2025.
Rigira riti"Nyuma yo kubona ibinyoma byatangajwe na Papa Cyangwe twifuje kumenyesha abanyarwanda bose ibi bikurikira: Kigali Universe, icyumba cyo gukoreramo, amacupa abiri ya G69,ikarito y'amazi 1,uburyo bwo kwamamaza igitaramo n’ikoranabuhanga ryo kugurisha amatike"
Iri tangazo rikomeza risobanura ko Papa Cyangwe yasabwaga gushaka ibyuma by'amajwi'sound system', abakora amasuku, amatara yabugenewe, abategura aho igitaramo cyabereye n'abashinzwe umutekano. Ibi Papa Cyangwe yabishyizeho umukono.
Papa Cyangwe yizaniye abasore n'inkumi bacuruza amatike. Nyiri ukumuha ibyuma yabikuyeho kugirango Papa Cyangwe yishyure ideni rya miliyoni imwe n'ibihumbi 200 Frw. Icyakora Kigali Universe yarahagobotse irabumvikanisha igitaramo kirakomeza.
Bemeranyije ko baza kubara ibyavuye ku matike noneho baza gusanga habonetse ibihumbi 400 Frw, yishyurwa nyiri ibyuma, ariko hasigara ideni ry'ibihumbi 800 Frw. Yasinyiye ko azayamwishyura ku wa 25 Ugushyingo 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









