issa
Theo Bosebabireba yiyambajwe mu giterane cya James Niyonkuru wo mu Burundi

Jul 27, 2025 - 18:15
 1

Umuramyi James Niyonkuru wo mu Burundi, yatumiye Theo Bosebabire mu giterane cyo kumurika umuzingo ugizwe n’indirimbo 12 yise 'Senga' kizaba tariki 16 Kanama 2025 i Bujumbura.

Iki giterane cyiswe 'Senga Album Launch Concert', kizabera mu Mujyi wa Bujumbura, ku kibuga cy’umupira cya Terrain de Football Kinama. 

James Niyonkuru yatangaje ko gutumira Theo Bosebabireba ari ibintu bidasanzwe kuri we, kuko ngo basanzwe ari inshuti ndetse akaba amufata nk’umukozi w’Imana wasizwe amavuta.

Mu magambo ye ati: "Ngiye gushyira hanze umuzingo wanjye nise ‘Senga’, hazaba harimo indirimbo 12. Rero natekereje ku nshuti yanjye Theo Bosebabireba kugira ngo azaze twifatanye, abakunzi be bo mu gihugu cy’u Burundi bazabashe kuzuzwamo imbaraga n’ubutumwa buri mu ndirimbo ze. Ni umuvandimwe akaba inshuti kandi yarakoze kwemera kuzaza kwifatanya natwe dore ko njye n’abandi tumubonaho amavuta y’Imana."

James agaragaza ko album ye ikwiriye kumvwa n’abantu bose kuko irimo ubutumwa bwiza.

Ati: "Nk’uko byumvikana mu izina ryayo, ni album isaba abantu gusenga Imana, kwihana no kuzirikana urukundo rwayo. Ndasaba buri wese kuzaza kwifatanya natwe kugira ngo twumvane ubwo butumwa kandi bazayikunda kuko nayanditse ntekereza ku kiremwa muntu." 

Senga Album Launch Concert, ni igiterane kizaririmbwamo kandi n’abandi bahanzi barimo; Basile Ndihokubwayo wo mu Burundi, wamenyekanye mu indirimbo nka 'Chance za nyuma', 'Haracari Ivyiringiro' n’izindi ndetse n’undi muhanzi witwa Daniel uzwi mu yitwa 'Coze'. 

James Niyonkuru ari na we watumiye Theo Bosebabireba we yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana nka 'Ntutinye, na Inzira zanjye'.

Theo Bosebabireba ubwo aheruka mu gihugu cy'u Burundi, yakoze igiterane cy'amateka cyanitabiriwe n'imbaga. 

Igiterane cya 'Senga Album Launch Concert' kizaba ku wa 16 Kanama 2025, guhera ku isaha ya Saa Saba z’amanywa ku kibuga cy’umupira cya Kinama.

Theo Bosebabireba agaragara ku rutonde rw'abazaririmba muri iki giterane

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Theo Bosebabireba yiyambajwe mu giterane cya James Niyonkuru wo mu Burundi

Jul 27, 2025 - 18:15
Jul 27, 2025 - 18:41