P Diddy yimuwe muri gereza
P Diddy wakatiwe amezi 50, yakuwe I Brooklyn yoherezwa kurangiriza igifungo I New Jersey. Ntazafunganwa n'abandi ahubwo azaba ari mu gice cyihariye kugirango yitabweho, ibiyobyabwenge byamubase babimukamuremo.
Ku wa 30 Ukwakira 2025 Umuraperi P Diddy w'imyaka 55 y'amavuko yimuwe muri gereza y'i Brooklyn aho yafungiwe kuva muri Nzeri 2024.
Kuri ubu rero yimuriwe muri gereza 'Federal Correctional institution' yitwa Fort Dix iherereye I New Jersey.
Ubuyobozi bw'iyo gereza bwemereye The New York Times ko P Diddy yagezeyo ariko ntabwo azafungirwa hamwe n'izindi mfungwa.
Azafungirwa mu gice cy'ababaswe n'ibiyobyabwenge kugirango yitabweho cyane kandi ajye abona umwanya wo gusurwa n'umuryango we. Muri iyi gereza agiye kuharangiriza igihano cy'amezi 50.
Umwaka yamaze muri kasho yitwa Metropolitan Detention Center (M.D.C.) iri i Brooklyn wakuweho ku buryo azataha muri Gicurasi 2028.
P Didy yahamijwe ibyaha bibiri; gushora abantu mu busambanyi bugamije kubacuruza no gucuruza ibiyobyabwenge.
Nubwo ku wa 29 Ukwakira 2025 abanyamategeko ba P Diddy batanze ikirego cy'ubujurire, urubanza rushobora kuzatwara umwaka n'igice kugirango rucibwe. P Diddy yaburanye mu gihe y'ibyumweru umunani.
Iyi foto ni iya Getty Image yafatiwe I Beverly Hills mu 2023.


Kinyarwanda
English
Swahili









