issa
Icyo itegeko rivuga ku muntu uhoza undi ku nkeke

May 8, 2025 - 10:37
 0

Ni kenshi mu rugo cyangwa se mu kazi umuntu ahora atonganya undi amusaba gukora ibintu adashaka yitwaje uwo ari we akaba yamubuza uburenganzira bwe cyangwa se akamutesha agaciro, ntamenye ko hari amategeko ahana ibyo bikorwa aba akorera mugenzi we, ariko nyamara umuntu uhora atoteza undi n'ibindi bikorwa, mu mategeko bifatwa nko guhoza undi ku nkeke. Dore icyo itegeko rvuga.

Guhoza undi muntu ku nkeke ni igikorwa kibangamye cyo kubwira umuntu amagambo cyangwa gukora ibikorwa ku buryo buhoraho bifitanye isano n’igitsina,bishobora kwangiza icyubahiro cye bitewe n’uko bitesha agaciro cyangwa icyubahiro nyir’ukubikorerwa cyangwa kumutera ubwoba cyangwa ikimwaro.

Umuntu ukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi mangana abiri (200.000 FRW).

Iyo uwakoze icyaha ari umukoresha cyangwa undi wese witwaza imirimo ashinzwe agahoza uwo akuriye mu kazi ku nkeke akoresheje amabwiriza, ibikangisho cyangwa iterabwoba agamije kwishimisha bishingiye ku gitsina.

Iyo abihamijwe ahanishwa igifungo kirenze umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

May 8, 2025 - 10:40