Jay C na Green P bagiye gusohora album

Jay C na Green P bagiye gusohora album

Mar 23, 2025 - 10:18
 0

Umuraperi Jay C yatangaje ko we n'inshuti ye y'ibihe byose Green P barangije gutunganya album igiye kujya hanze vuba.

Iyi ni album  Jay C avuga ko bayise 'Gen-z'  akaba yemeza ko batangiye kuyitegura mu 2013 gusa ko bagiye bagira imbogamizi zatumaga idasohoka.

Avuga bagitangira gukora iyi album yakorwaga na producer Ray P gusa ko icyo gihe yahise ajya muri Kenya bigatuma umushinga uhita uhagarara.

Nyuma y'uko aba baraperi umushinga wabo upfuye, kuri ubu barongeye baricara biyemeza kongera kuwubyutsa, aho iyi album izaba iriho indirimbo zirenga 12 nkuko Jay C yabyemeje.

Iyi Album ‘Gen-Z’ izaba ikubiyemo ubutumwa bukomeye ku bakunzi ba Hip Hop, cyane ko Jay C avuga ko igamije kugaragaza ubushuti bwabo ndetse n’ibitekerezo bafite kuri Hip Hop yo muri iki gihe.

Abakunzi b’aba baraperi bategerezanyije amatsiko igihe iyi Album izasohokera, kuko ubusanzwe aba bombi bazwiho ubuhanga mu mirapire yabo.

Jay C na Green P bagiye gusohora album

Mar 23, 2025 - 10:18
Mar 23, 2025 - 10:21

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.