
FARDC yatangaje kutongera kugaba ibitero kuri M23
Igisirikare cy’ingabo za Congo cyatangaje ko ibitero cyajyaga kigaba ku barwanyi ba M23 bigiye guhagarara mu rwego rwo gushaka inzira y’ibiganiro bibaganisha ku mahoro.
Izi ngabo kandi zasabye abarwanyi ba Wazalendo na bo kubigenza batyo ntibongero gukora ubushotoranyi bwa hato na hato kuri aba barwanyi.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 22 Werurwe 2025, Umuvugizi w'ingabo za Congo 'FARDC' , Gen. Maj. Sylvain Ekenge, yavuze ko irimo kwita no kugenzura igikorwa cya "M23 cyo kuva muri Walikale", bifatwa nk’inzira nziza yo gutangiza ibiganiro.
Ekenge yavuze ko FARDC yafashe kiriya cyemezo "kugira ngo dushishikarize kureka imirwano no gukomeza inzira za Luanda na Nairobi n'ibiganiro by'amahoro biheruka gutangirira muri Qatar.'
BBC yanditse ko Thérèse Kayikwamba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa DR Congo,mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, yashimangiye iby'aya makuru ahamya ko uruhande rwa Leta rushyigikiye ibiganiro.
Ati " Uruhande rwa Leta rwiyemeje guhagarika imirwano vuba bishoboka kugira ngo barengere abaturage bababaye."
Taliki ya 18 uku kwezi , i Luanda hagombaga kubera ibiganiro bihuza impande zombi, ariko ihuriro rya AFC/M23 ryabyivanyemo rivuga ko itashimishijwe n’ibihano bimwe mu bihugu by'i Burayi byafatiye bamwe mu bayobozi bayo.
Icyakora iri huriro riherutse kwemeza ko rizohereza intumwa i Doha muri Qatar ku butumire bw’icyo gihugu, zizitabira ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo cy’intambara imaze imyaka ica ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.