Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda “ibikorwa by’agasuzuguro n’ubunyamaswa”
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, kuri uyu wa Gatanu ubwo yari muri Serbia, yongeye kwemeza ko igihugu cye kiri “kwibasirwa mu buryo budakwiriye” n’u Rwanda.
Mu butumwa bwe, Tshisekedi yavuze ko RDC “iri guhura "n'ibitero bidakwiye n’ibikorwa by’ubunyamaswa" (aggression injuste et barbare) akomeje gushinja u Rwanda ko ruha ubufasha umutwe wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Aya magambo ye aje mu gihe umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo ukomeje kujegajega, ndetse imirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba za M23 igahora ikaza umurego. Tshisekedi yasabye amahanga gukomeza gushyigikira RDC mu rugamba rwo kugarura amahoro n’ubusugire bw’igihugu.
U Rwanda rwo rwakunze guhakana ibi birego, ruvuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro, ahubwo ko ibibazo by’umutekano muke muri RDC biterwa n’imitwe myinshi irimo n’umutwe w'iterabwoba wa FDLR ikomeje gukorera muri icyo gihugu.
Ibi birasubira mu mvugo zisanzwe zitangazwa n’impande zombi ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, bikaba bikomeje kuba intandaro y’umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa.


Kinyarwanda
English
Swahili









