Urubyiruko rwagabiye inka uwagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Ngoma, rwagabiye inka uwitwa Nemeye Celestin mu rwego rwo guha agaciro abagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026, Urugaga rw'urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Ngoma, rwagabiye inka uwitwa Nemeye Celestin utuye mu Kagari ka Rukoma Umurenge wa Sake Akarere ka Ngoma.
Iyi nka urubyiruko rwayigabiye Nemeye mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa byaranze urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu, Nemera celestin akaba ari umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu. Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo gushimira abahoze ari ingabo za RPA ubutwari, ubwitange n’umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda rufite amahoro n’iterambere.
Mapinganzima Betty, umwe mu rubyiruko ruri mu Rugaga rw'urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Ngoma yavuze impamvu bahisemo kugabira Inka Nemeye.
Aragira ati “Twahisemo kugabira inka Nemeye Celestin nk’ikimenyetso cyo kumushimira no guha agaciro ubutwari bwa RPA bitanze bakiri bato bagaharanira aya mahoro dufite uyu munsi.”
Uwitwa Ndikubwimana Cedrick we yagarutse ku masomo urubyiruko rukura ku bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu.
Yagize ati “Ibi bikorwa biduha isomo rikomeye ryo gukunda igihugu no kukitangira. Abatubanjirije baduhaye urugero rwiza, natwe tugomba kurusigasira no kurukomeza.”
Nemeye Celestin wari mu Ngabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zikanabohora Igihugu, yashimiye urubyiruko ndetse aruha impanuro arusaba kwitangira Igihugu.
Yagize ati “Ndashimira cyane uru rubyiruko rwatekereje kuri iki gikorwa. Iyi nka si impano gusa, ni ikimenyetso cy’urukundo n’icyizere mufitiye amateka yacu n’ibyo twaharaniye."
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu mu karere ka Ngoma, Bwana Mapambano Nyirindandi Cyriaque yashimiye urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi anasaba guharanira kuba urubyiruko rufite icyerekezo cy'ejo hazaza heza.
Yagize ati “Inkotanyi zitanze bari bato, bemera gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo u Rwanda rubone amahoro n’ubumwe dufite uyu munsi. Ibi bikorwa by’urubyiruko ni ikimenyetso cy’uko uwo murage ukomeje kubaho."
Mapambano yunzemo ati " Turabasaba gukomeza kuwusigasira, mukarangwa n’ubumwe, mwirinda ibiyobyabwenge no gukimira ikintu cyose cyakwangiza ubuzima bwanyu kuko ni mwe Rwanda rw'ejo.”


Kinyarwanda
English
Swahili








