Nyagatare: Abaturage bishyiriyeho ikigega kibagoboka
Abatuye mu Murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, bishyiriyeho ikigega cy'Umudugudu kigoboka abahuye n'ibura ry'ibiribwa mu Mudugudu wabo.
Abatuye mu Mudugudu wa Kabuga ya Mbere Akagari ka Byimana Umurenge wa Matimba, biyemeje gushyiraho ikigega cy'Umudugudu kibafasha guhangana n'ibihe ibiribwa biba byarabuze ndetse kikaba kibabyarira inyungu.
Ubwo uyu Mudugudu wahabwaga igihembo cyahawe imidugudu yahanze mu mpera z'icyumweru gishize, mu gikorwa cyabereye mu karere ka Rwamagana, umuyobozi w'uwo Mudugudu, Kimenyi Benjamin yavuze ko iki kiga cyabaye igisubizo ku baturage batuye mu mudugudu wabo.
Yagize ati "Twashyizeho ikiga cy'Umudugudu nk'agashya twahanze, twagahanze nyuma ya COVID. COVID yarabaye haza Guma mu rugo bigaragara ko abantu baje bahura n'ikibazo cy'inzara, cyane cyane nk'abari abanyonzi, abari abafunndi, abamotari n'abandi barya bavuye hanze, noneho tubonye bikomeye twegeranya abantu, dukusanya ibyo kurya, twashatse amafaranga tugura ibyo kurya turabagaburira."
Kimenyi yakomeje agira ati" Ariko birangiye ndavuga ngo COVID ko yadutunguye biramutse byongeye, nifashishije inama n'impanuro nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora atugira zo kwita ku muturage, kureba kure no gutekerereza umuturage ku buryo bwagutse, ndavuga ngo reka nshyireho ikigega cy'Umudugudu. Mbishyira mu nama y'umugoroba w'Umuryango, ibyari ku murongo w'ibyigwa nshyiraho ikigega cy'Umudugudu."
Kimenyi yakomeje asobanura uko batangije ikigega cy'Umudugudu.
Yagize ati"Twabiganiriyeho icyumweru cya mbere, icya kabiri, icya Gatatu dutora komite turavuga ngo umuntu nazane ibiro 100 by'ibigori n'amafaranga 2000, noneho udafite ibigori azana amafaranga 22,000 bazana ibigori dukodesha depo ku nshuro ya mbere twahunitse toni 8.
Tubona COVID ntigarutse ariko bitewe nuko hari ibihe bikunda kugora abantu abahinzi nko mu kwezi Kwa kane ukwezi tugasimbuka tukagera mu kwa 10 n'ukwa 11, turavuga ngo abanyamuryango bashonje bajye baza tubahe ibyo kurya noneho nibaramuka bejeje bagarure tubishyire muri sitoke ibisigaye tubigurishe amafaranga tuyashyira kuri konti."
Kimenyi avuga ko icyo kigega cyabagiriye akamaro ndetse kibabyarira inyungu.
Yagize ati "Umwaka ushize twagaburiye Imiryango 34, tubagaburira Toni n'ibiro 574, ibiro 1574 nibyo twabahaye, uyu munsi barabigaruye, y'amafaranga ari kuri konti turimo turayagura ibindi, tugeze muri toni 4 kandi ndizera ko dushobora kuzahunika toni nk'izo twari dufite."
Nyuma y'uko Umudugudu wa Kabuga ya Mbere uje mu midugudu y'indashyikirwa mu guhanga udushya mu marushanwa ya 2026, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yashimye imidugudu ikora ibikorwa bigamije gushaka igisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho y'abaturage anashima imidugudu irimo uwo wa Kabuga ya Mbere ariko akanavuga ko imidugudu yose ikwiye gukora nk'uwo Mudugudu n'indi ibanga udushya.
Yagize ati"Abaturage barazamutse n'abayobozi babo barimo kubibafasha, ubu tugiye gushyira imbaraga mu bakiri inyuma kuko n'inshingano zacu, tuba tugomba no kubafasha kubibumvisha, ari abasigara kubera intege cyangwa kutihutisha iterambere ariko na bariya baba batannye bakabibazwa kuko bagomba kubazwa Inshingano."
Icyo kigega cy'Umudugudu Ishema ryacu cyatangiye abafite ibigori batanga 22, 000 nk'umugabane shingiro ariko ubu agaciro kawo kageze ku 53,000frw.


Kinyarwanda
English
Swahili









