issa
Igiti cyagushijwe n'umuyaga cyateje urujijo bongeye kukibona gihagaze

Mar 18, 2026 - 18:42
 0

Abatuye muri Komini Busoni mu Ntara ya Butanyerera mu Gihugu cy'u Burundi, batunguwe no kubona igiti gihagaze nyuma y'umwaka kigushijwe n'umuyaga ndetse igice cyacyo kikabazwamo imbaho.

Abatuye mu gace kitwa Coga muri Komini Busoni mu Ntara ya Butanyerera, nibo bavuga ko igiti cyari kimaze umwaka kigushijwe n'imvura yarimo umuyaga mwinshi.

Umuturage witwa Mikangato Benoit nyiri isambu icyo giti giteyemo avuga ko icyo giti cyari cyaraguye ndetse ibice bimwe byacyo yabibajemo imbaho, igice gisigaye yari yakeretse abagombaga kubazamo ubwato cyangwa isekuru. ‎

Amakuru dukesha Jya imbere Magazine, ivuga ko icyo giti tariki ya 16 Werurwe 2026, abaturage bongeye kubona icyo giti gihagaze nkuko cyahoze kitaragwa. Abatuye muri aka gace bemeza ko ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe, bakibonaga gisanzwe gihagaze Mbere yo kugushwa n'umuyaga. ‎ ‎

Sibomana Pacifique uyobora agace ka Coga avuga ko icyo giti cyateje urujijo mu baturage nyuma yo kutibona cyongeye gusubira uko cyahoze umuyaga utarakigusha. Uwo muyobozi avuga nyuma y'icyo giti cyongeye kumera uko cyahoze, impombo z'amazi zaracitse amazi arabura ku buryo baketse ko bifatanye isano. ‎ ‎

Mu Gihugu cy'u Burundi muri iyi minsi hashize igihe havugwa ibisa n'ibiyangaza nyamara bimwe muri ibyo bikagaragara ko ari ibihuha ariko ibijyanye n'icyo giti ntacyo ubuyobozi burabivugaho.

Mar 18, 2026 - 20:18