issa
Perezida wa FERWAFA yahaye ubutumwa bwihariye Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka

Apr 13, 2026 - 11:47
 0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko Kwibuka ari inshingano z’abanyarwanda kuko umuryango utibuka urazima.

Ibi yabigarutseho ku cyumweru tariki 12 Mata 2026, mu butumwa uyu muyobozi yahaye abanyarwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga za FERWAFA kimwe n’abandi bakinnyi barimo Emery Bayisenge, Kwizera Jojea, Nshuti Innocent na Biramahire Abedy bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Komiseri w’umupira w’amaguru mu bagore, Nikita Gicanda ndetse n’abandi.

Mu butumwa aba bakinnyi bahaye Abanyarwanda, bagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari ingenzi cyane kuko bituma urubyiruko ndetse n’abanyarwanda muri rusange bagirana igihango n’igihugu cyo kudatatira, ubumwe, Amahoro ndetse n’iterambere ry’igihugu. 

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko kwibuka ari inshingano dusangiye nk’Abanyarwanda kuko umuryango utibuka urazima.

Yagize ati “Kwibuka n’inshingano dusangiye nk’abanyarwanda kuko umuryango utibuka urazima. nk’Abasportif duhitemo kuba inkingi y’ubwiyunge n’iterambere. Twibuke twiyubaka.”

Ku cyumweru kandi ubuyobozi bwa FERWAFA bwifatanyije n’abanyarwanda bo mu murenge wa Remera kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abatutsi biciwe muri Centre Christus. 

Perezida wa FERWAFA ari mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka i Remera

Umunyamabanga uhoraho muri FERWAFA, Bonnie Mugabe, yitabiriye igiorwa cyo kwibuka mu murenge wa Remera

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373