issa
Muhima: Bifuza ko Saint Famille hakorwa umuganda wo gushaka umubiri w’uwahiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Apr 13, 2026 - 10:18
 0

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko bifuza ko kuri Saint Famille hakorwa umuganda wo gushakisha umubiri utaraboneka w’umugabo wahiciwe n’interahamwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibi babisabye ubwo utugari dutatu turimo Rugenge,Kabasengerezi ndetse n’Akagari k’Ubumwe bwibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Bamwe mu batanze ubuhamya bavuze ko ubwo bari bihishe muri Saint Famille hari umugabo babonye yicwa ndetse bashimangira ko umubiri kugeza ubu utari waboneka, basaba ko hazakorwa umuganda wo kuwushakisha kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge wanarokokeye ku Muhima, Serge Rwigamba, yabwiye UKWELITIMES ko uwo mugabo yamubonye yicwa ubwo bari bihishe muri Saint Famille ahantu bitaga muri Amerika.

Yavuze ko uwo mugabo mbere yo kwicwa interahamwe zabanje zimwambura ishati ziramuboha ndetse zimusaba kubanza kwicukurira imva ye.

Ati “ Mubona bamwica nari ndi muri saint famille hariya hejuru ahantu bitaga muri Amerika hari mu kagorofa hafi y’urusengero aho abasore babaga, nabonye aza arikwiruka bari kumwirukaho baramufata bamukuramo ishati baramuboha baramubwira ngo yicukurire imva.”

Yakomeje agira ati “ Yahise ayicukura maze arangije bamurasa amasasu atatu mu mutwe barangije bamujugunya muri icyo cyobo baramutaba.”

Yongeyeho ko umubiri wa nyakwigendera ukiri aho wajugunywe ndetse bifuza ko hazakusanywa amakuru ugashakishwa nawo ugashyingurwa mu cyubahiro.

Uwitwa Muhirwa Jean Christophe, we yasabye abafite amakuru y’ahiciwe abatutsi muri jenoside kuyatanga kugira ngo imibiri yabo nayo ishyingurwe mu cyubahiro cyane ko n’uwayatanze nta ngaruka bimugiraho.

Yagize ati “ Icyo tubasaba n’ubu n’uko bagira ubushake bagatanga amakuru kubera ko boroherezwa ku buryo uwayatanze nta kibazo ahura na cyo kandi n’ufite ikibazo numva yakwandika agapapuro akagashyira ku kiriziya cyangwa ku tugari no ku mirenge mu ibanga ariko amakuru akayatanga.”