issa
Nta zina rikomeye ririmo! Rayon Sports yasinyishije abakinnyi batanu ingunga

Jun 5, 2026 - 13:44
 0

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi batanu b’abanyarwanda ariko muri bo nta zina wavuga ryashitura abakunzi bayo kuko aho bakinaga bose ntabwo bari bazwi cyane.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kamena 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yateguje abantu ko ifite itangazo riremereye benshi bahuriza ku ntwaro nshya iyi kipe yinjijemo.

Iyi kipe yaje kongera gushyira hanze andi mashusho agaragaza umwe mu bakinnyi basinyishijwe ari kwitaba telefone ivuye muri Rayon Sports atera umugongo indi yavuye muri APR FC ariko bakoresha ikirango cy’Intare, byavugwaga ko nayo irimo kumwifuza.

Biravugwa ko Rayon Sports yasinyishije abakinnyi barimo Muhoza Daniel wakinaga muri Etoile de l’Est nyuma yo gufasha iyi kipe kuzamuka mu cyiciro cya mbere atsinze ibitego 10 atanga n’imipira irenga 12. Gukora ibi mu cyiciro cya kabiri, ni ibintu bigoye ariko uyu mwana amaze imyaka ibiri akora ibidasanzwe.

Undi mukinnyi waguzwe muri Rayon Sports ni Ndayishimiye Didier wakinaga muri AS Kigali ndetse ni nawe yahise itangaza bwa mbere. Uyu mukinnyi yakinaga mu kibuga hagati ndetse mu rugamba rwo kurwana no kuguma mu cyiciro cya mbere ari mu bagize uruhare rukomeye kuko yatsindaga ibitego aho bikenewe.

Ikipe ya Rayon Sports kandi amakuru ahari avuga ko yasinyishije rutahizamu wa Mukura Victory Sports, Hakizimana Zuberi. Nyuma yo kwitwara neza mu bihe bitandukanye ari muri Mukura Victory Sports yemeje umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis urimo kugira uruhare rukomeye muri aba bakinnyi barimo kugurwa.

Umukinnyi wa kane wasinyiye Rayon Sports ni umukinnyi wo hagati mu kibuga wakinaga nawe muri Mukura Victory Sports witwa Nisingizwe Christian uzwi nka Bebeto. Uyu mukinnyi ntabwo yigeze aba umukinnyi uhoraho muri Mukura VS kuko yari asanzwe ari amahitamo ya kabiri inyuma ya Joseph Sackey ariko rimwe na rimwe bagakinana iyo umutoza yabaga yifuje kubakinisha bombi.

Umukinnyi wa Gorilla FC witwa Nshutinziza Didier nawe yamaze kurangizanya na Rayon Sports. Uyu mukinnyi akina mu mutima w’ubwugarizi muri Gorilla FC aje kwiyongera kuri Rushema Chris, Yousou Diagne na Emery Bayisenge basoje Shampiyona bari guhabwa umwanya muri Rayon Sports.

Nyuma y’aba bakinnyi biravugwa ko ikipe ya Rayon Sports igifite indi myanya yo kongeramo abakinnyi beza kandi bakomeye b’abanyarwanda. Iyi kipe ntabwo irava kandi ku isoko mpuzamahanga nubwo bitaragaragara ko hari umukinnyi yatangiye kuvugana nayo.

Ikipe ya Rayon Sports yasoje ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 56. Intego ubuyobozi bufite ni uguhatanira ibikombe umwaka utaha ndetse no kugera kure mu mikino mpuzamahanga.

Ndayishimiye Didier yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports

Nisingizwe Christian ni umukinnyi wa Rayon Sports 

Muhoza Daniel yamaze kurangizanya na Rayon Sports

Hakizimana Zuberi ari mu bagomba gutangazwa muri Rayon Sports

Nshutinziza Didier wakinaga mu bwugarizi muri Gorilla FC yamaze kurangizanya na Rayon Sports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Nta zina rikomeye ririmo! Rayon Sports yasinyishije abakinnyi batanu ingunga

Jun 5, 2026 - 13:44
Jun 5, 2026 - 13:45