APR FC izaze ibizi! Muri Mukura VS nta kindi batekereza usibye intsinzi imbere ya APR FC
Ikipe ya Mukura Victory Sports yiteguye gutsinda APR FC mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 28.
Mu gihe habura amasaha macye ikipe ya Mukura Victory Sports igakina na APR FC, impumpeko iri mu bakinnyi, abayobozi ndetse n’abafana ba Mukura VS ni uko biteguye gutsinda APR FC.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mata 2026, nibwo ikipe ya APR FC izasura Mukura Victory Sports mu mukino utoroshye wakaniwe n’Impande zombi zizakina uyu mukino. Ubuyobozi bwa APR FC bwifuza ko uyu mukino waba mu ruhande rwayo nyuma yo kwitwara nabi imbere ya Etincelles FC ariko no muri Mukura Victory Sports bakaniye cyane.
Mu kiganiro Umuyobozi wa Mukura Victory Sports, Musoni Protais, yagiranye na UKWELITIMES, yatangaje ko biteguye neza APR FC ndetse nayo izaza ibizi ko igomba gutsindwa kuko ni ibintu bamenyereye ndetse bigahurira nuko bari gukinira kuri Sitade Kamena amakipe akomeje gutsindirwaho.
Yagize ati “ Twiteguye neza uyu mukino, kandi APR FC nayo izaza ibizi ko kuva kuri kamena ari ibintu bigoye kuko imikino twahakiniye imyinshi twarayitsinze. Uyu mukino tuwiteguye neza nkabashaka intsinzi kuko intego y’amanota twihaye ntabwo turayigeraho.”
Uyu muyobozi yatubwiye ko abakinnyi ubu bishimye ndetse nyuma yo gutsinda Al Merrikh SC nibaramuka batsinze APR FC bazahabwa amafaranga meza kandi abashimisha. Uyu muyobozi kandi yasabye abafana kuzaza kubashyigikira nk’uko barimo kubikora muri iki gihe kandi bizeye intsinzi imbere ya APR FC.
Ikipe ya Mukura Victory Sports irimo kwakirira imikino yayo kuri Sitade Kamena nyuma yaho iyo bakoreshaga ya Huye yatangije kuvugururwa ariko bafite icyizere ko bazongera gukoresha Sitade yabo mu mwaka utaha w’imikino ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire mu Rwanda.
Umukino uheruka ikipe ya APR FC yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 2-1, naho ikipe ya Mukura Victory Sports yatsinze ikipe ya Al Merrikh SC igitego 1-0. APR FC ifite amanota 52, naho ikipe ya Mukura VS ifite amanota 41 ku rutonde rw’agategano rwa Shampiyona.
MD wa Mukura Victory Sports, Musoni Protais, yahaye icyizere abakunzi mbere yo guhura na APR FC

Kinyarwanda
English
Swahili









