
U Rwanda rwirangayeho imbere ya Lesotho
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi inganyije n'ikipe y'igihugu ya Lesotho igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro.
Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba zo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, nibwo umukino hagati y'Amavubi na Lesotho watangiye, utangira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ubona ifite igihunga cyinshi ari nako itakaza imipira myinshi ariko ikipe y'igihugu ya Lesotho ntiyabasha kugira icyo ikora.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ku munota wa 5 yahise itangira wataka izamu rya Lesotho ariko gutsinda biranga, ikipe zikomeza kunganya 0-0.
Ku munota wa 10, umukino waje guhagarara nyuma y'imvune ya Mutsinzi Ange Jimmy wahawe umupira na Manzi Thierry awufunze ahita awushyira hanze aba akuwe mu kibuga ariko yongera kugaruka nta gihe amaze.
Ku munota wa 13, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaje kubona amahirwe yo kubona igitego ariko biranga. Rutahizamu Kwizera Jojea yahawe umupira mwiza, acenga rimwe ateye ishoti umuzamu wa Lesotho aratabara.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakomeje kwataka Lesotho kuko ku munota wa 20, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yongeye kubona amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira wafashwe na Hakim Sahabo inyuma gato y'urubuga rw'umuzamu ateye ishoti umuzamu wa Lesotho ashyira umupira hanze y'ikibiga.
Ku munota wa 23 ikipe y'igihugu ya Lesotho nayo yaje kuzamukana umupira binyuze ku bakinnyi bayo bataha izamu ariko uwitwa Neo Mokhachane ateye ishoti Ntwari Fiacre aratabara ashyira umupira muri Koroneri, itewe ntiyagira icyo ibyara.
Ku munota wa 30, ikipe y'igihugu ya Lesotho yakoreye ikosa Muhire Kevin imbere y'urubuga rw'umuzamu. Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yahawe kufura iterwa na Kwizera Jojea ariko Nshuti Innocent agiye gushyira mu izamu atangwa umupira na Sekhoana Moerane ufatira Lesotho, ahita awushyira hanze y'ikibiga.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi kuri uyu munota yabonye amahirwe ku mupira wa Koroneri itewe na Hakim Sahabo ariko Mutsinzi Ange Jimmy ateye umutwe umupira uca hanze y'izamu gato.
Ku munota wa 35, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yabonye andi mahirwe ku mupira Muhire Kevin yahaye Nshuti Innocent ariko atungura umuzamu yihuse cyane, ateye ishoti rikomeye umupira uca ku ruhande.
Ku munota wa 41 na 42, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yahushije uburyo 2 bwabazwe. Igitego cya mbere ni ishoti ryatewe na Kwizera Jojea ariko umuzamu wa Lesotho akomeza kubera ibamba Amavubi. Andi mahirwe ni ishoti rikomeye ryatewe na Ombarenga Fitina ariko umupira uca ku ruhande gato.
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 hagati y'impande zombi. Ni igice cyaranzwe no kwataka cyane ku ruhande rw'Amavubi kuko wabonaga ikipe ya Lesotho ntakindi yakinaga usibye kugarira cyane nubwo u Rwanda ntirwagira amahirwe yo kubona igitego.
Igice cya Kabiri, ikipe y'igihugu ya Lesotho yatangiye ihuzagurika cyane ubona uko yarangije igice cya mbere ni nako yatangira ikina.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yo yatangiye yataka cyane izamu rya Lesotho, yaje kubona igitego 1 gitsinzwe na Kwizera Jojea ku munota wa 57. Ni umupira muremure wari utanzwe na Muhire Kevin ba myugariro ba Lesotho kuwukuraho biranga Jojea ahite atera mu izamu.
Ikipe y'igihugu ya Lesotho yahise itangira kwataka cyane kugirango irebe ko yakishyura ariko ukabona igikomeye irimo gukora ni uguhanahana umupira kuko Ntwari Fiacre nta mupira yafataka wavuga ko ukomeye cyane.
Ku munota wa 76, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakoze impinduka zikomeye, umutoza Adel Amroush akuramo Hakim Sahabo na Nshuti Innocent yinjizamo Samuel Guellete ndetse na Rafael York.
Izi mpinduka zakozwe n'umutoza, zaje nyuma y'uburyo bukomeye ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yari imaze kubona ku mupira Hakim Sahabo yari ahaye Kwizera Jojea acenga rimwe ateye ishoti rica hanze gato y'izamu.
Ku munota wa 78, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yongeye guhusha uburyo bukomeye nabwo buhushijwe na Kwizera Jojea wari uhawe umupira mwiza na Rafael York ariko ateye ishoti rikurwamo n'umuzamu wa Lesotho.
Ikipe y'igihugu ya Lesotho yaje kwishyura igitego ku munota wa 82 gitsinzwe na Fothoane ku makosa akomeye cyane y'abakinnyi barimo Niyomugabo Claude na Mugisha Bonheur bananiwe guhagarika uyu mukinnyi kugeza ateye mu izamu.
Umukino wahuzaga ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi na Lesotho warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1, mu mukino w'umunsi wa 6 mu gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi uwavuga ko yirangayeho ntabwo yaba yibeshye kuko ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yari ifite uyu mukino mu biganza byayo ndetse yagombaga kubona aya manota ikazamuka cyane kuko ikipe y'igihugu ya Nigeria nayo ntabwo ibashije gutsinda Zimbabwe kuko ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi kunganya bitumye ijya ku mwanya wa 2 n'amanota 8 ikurikiye ikipe y'igihugu ya Afurika y'epfo ifite amanota 13, ikipe y'igihugu ya Benin ifite amanota 8 naho ikipe y'igihugu ya Nigeria igumye ku wa 5 n'amanota 7.
Kwizera Jojea na bagenzi be bishimira igitego batsinze Lesotho