Umutoza wa Rayon Sports nta bwoba afitiye Al Hilal Omdurman
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko bazakina na Al Hilal SC biteguye kubona intsinzi nubwo babizi ko ari ikipe itoroshye mu ziri muri Shampiyona y’u Rwanda.
Ku cyumweru tariki 22 Gashyantare 2026, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona n’ikipe ya Mukura Victory Sports, urangira ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 2-1.
Ni umukino wagoye cyane abasore ba Rayon Sports nubwo batahanye amanota atatu kuko mu minota ya nyuma byashobokaga ko bishyurwa ibi bitego byose ariko baza kwihagararaho umukino urangira Mukura Victory Sports ibuze inota rimwe i Kigali.
Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Sports yagaragaje kwishimira aya manota ikipe ya Rayon Sports yabonye ndetse agaragaza ko bari bamaze iminsi bawiteguye kandi ashimira abakinnyi umuhate n’imbaraga bari bafite mu buryo bw’imikinire.
Bruno Ferry yatangaje ko igitutu bari babizi ko baraza kukijyaho mu minota ya nyuma kuko uko byagenda kose ikipe yatsinzwe ihita ishyira ku gitutu yayindi yatsinze ndetse yemeza ko nk’abatoza bagifite akazi kenshi ko gukora.
Yagize ati “ Iyo ikipe mukina na yo igarutse mu mukino igashaka kwishyura, birasanzwe ko igushyira ku gitutu. Nubwo twagerageje kudasubira inyuma cyane, bakoresheje imipira miremire cyane bituma dusubira inyuma. Byasabaga gutsinda imipira yo mu kirere no gukomeza kwegerana nk’ikipe. Twagombaga kubyaza umusaruro amahirwe twabonye nyuma yo kwambura umupira, ariko turacyafite akazi ko gukora. Itandukaniro ubu ni uko turi kubona amanota.”
Umutoza wa Rayon Sports yagaragaje ko mu mukino ukurikiye izakinamo na Al Hilal SC bazawujyamo bafite gahunda yo gutahana intsinzi nubwo babizi ko iyi kipe ikomeye kurusha andi makipe hano mu Rwanda.
Yagize ati “ Ku mukino utaha, tuzinjira mu kibuga tugamije gutsinda. Tuzaba duhanganye n’ikipe yihariye muri iyi shampiyona kubera urwego rw’abakinnyi bayo. Ariko kuri twe icy’ingenzi ni ugukomeza uru rugendo rwiza turimo. Tuzakenera abafana bacu nk’uko badushyigikiye uyu munsi. Turabashimira cyane kandi ku mukino wo ku wa gatatu tuzongera kubakenera cyane.”
Ikipe ya Rayon Sports ifite iminsi ibiri gusa yo kwitegura umukino ifitanye na Al Hilal SC kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026. Kugeza ubu Rayon Sports yafashe umwanya wa 5 n’amanota 35 inganya na Police FC iri ku mwanya wa 4.


Kinyarwanda
English
Swahili









