issa
Umusifuzi yatumye abahanzi bo muri Nigeria bafatira imyanzuro Abanye-Ghana

Jan 15, 2026 - 17:13
 0

Abahanzi bo muri Nigeria bafatiye imyanzuro abo muri Ghana nyuma yaho ikipe y’igihugu ya Nigeria isezerewe mu gikombe cy’Afurika ibintu bashinja umusifuzi Daniel Laryea wari kuri uyu mukino ukomoka muri Ghana.

Mu ijoro ryacyeye tariki 14 Mutarama 2026, nibwo ikipe y’igihugu ya Nigeria yasezerewe mu gikombe cy’Afurika n’ikipe y’igihugu ya Marocco kuri penalite 4-2.

Mu minota 90 ndetse n’inyongera ingana na 30, uyu mukino warangiye ikipe zombi zinyanyije 0-0 ariko abanya-Nigeria benshi bashinjira Daniel wari mu kibuga hagati gukora ibishoboka byose kugira ngo afashe Marocco gukomeza ku mukino wa nyuma.

Umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, Damini Ebunoluwa Ogulu, uzwi nka Burna Boy nyuma yo kubabazwa n’uyu musifuzi w’umunya-Ghana yahise atangaza ko nta muhanzi wo muri iki gihugu azigera akorana nawe indirimbo ngo niyo yamuha Milliyoni imwe y’idorari.

Burna Boy mu mboni ze avuga ko yabonye uyu musifuzi yabogamiye ku ruhande rwa Marocco bigatuma hari amakosa yirengagizwa ya Nigeria kandi yashoboraga kugira icyo abafasha. Abasifuzi bari kuri uyu mukino, bari bayobowe na Daniel Layrea, Granville Siwela, Souru Photsoane, Maringule Arsenio, Samuel Uwikunda n’abandi.

Nubwo Burna Boy ari mu gahinda ko kuba Nigeria yasezerewe ariko mugenzi we nawe bakomoka hamwe Davido yaraye ahombye amafaranga asanga Milliyoni zirenga 70 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kubetingira Nigeria bikarangira ariwe.

Ikipe y’igihugu ya Marocco yageze ku mukino wa nyuma isanzeyo ikipe y’igihugu ya Senegal yasezereye ikipe y’igihugu ya Misiri iyitsinze igitego 1-0. 

Burna Boy | BoF 500 | The People Shaping the Global Fashion IndustryBurna Boy yafastiye imyanzuro abanye-Ghana

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373