issa
Shema Fabrice yatangaje ikintu azakora mu minsi 100 ye ya mbere muri FERWAFA

Aug 23, 2025 - 08:43
 0

Umukandida umwe rukumbi urimo kwiyamamaza mu kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru mu Rwanda FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje icyo azakora mu minsi 100 ya mbere natorerwa uyu mwanya.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, ku wa Gatanu tariki 22 Kanama 2025, avuga ko akavuyo bavuga kari muri FERWAFA azabanza kugakuraho mu minsi 100 ye ya mbere nafata uyu mwanya.

Yagize ati " Ikintu cya mbere, turaza gushyira ibintu ku murongo muri FERWAFA. Icya Kabiri, hari ikintu bavuga ko muri FERWAFA habamo akavuyo, sinzi ikigero kariho ariko njyewe reka mbifate nko kuzashyira imbaraga mu bafatanyabikorwa. Tuzashyira imbaraga mu marushanwa ndetse tunafitemo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi."

Uyu muyobozi muri iki kiganiro Kandi yanagarutse ku kintu cyo kuzahemba abasifuzi bari basanzwe bahembwa amafaranga kuri buri mukino basifuye aho uwasifuraga umukino yahembwaga ibihumbi 45, abo ku ruhande bahembwa 43 naho Komiseri agahembwa ibihumbi 50.

Kuri kintu Shema Fabrice yemeje ko azagikuraho ahubwo agashyiraho umushahara ku basifuzi 32 bari ku rwego rwo hejuru kugira ngo hirindwe kujya babogama.

Yagize ati " Tuzashyiraho abasifuzi 32 bazashyirwa mu rwego rwa mbere (elite) bazajya bahembwa buri kwezi mu rwego rwo kurwanya kubogama. Umusifuzi azaba ashobora gushyirwa muri urwo rwego cyangwa akarukurwamo.”

Mu minsi ishize nibwo Shema Ngoga Fabrice yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, yemeza ko agiye kuzamura amafaranga ikipe yahabwaga yatwaye igikombe ariko Kandi anahembe kuva ku ikipe ya mbere kugeza ku 8 mu bagabo ndetse n'abagore bakina icyiciro cya mbere ndetse n'ikipe 6 mu bagabo n'abagore bakina icyiciro cya kabiri.

Ikipe izatwara igikombe mu bagabo bakina icyiciro cya mbere, yemeje ko izajya ihembwa Milliyoni 80, iyatwaye icyo mu bagore ihabwe miliyoni 20. Ikipe yo mu cyiciro cya Kabiri, izahabwa Milliyoni 25 naho mu bagore ikipe 6 zizagabana Miliyoni 10.

Amatora azavamo umuyobozi wa FERWAFA azaba tariki 30 Kanama 2025.

Shema Fabrice uri kwiyamamariza ku kuyobora FERWAFA 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373