issa
Karangwa Prosper Yinjiriye muri Klutch Sports Group, Sosiyete ahuriyemo na LeBron James

May 29, 2025 - 06:13
 0

Umunyarwanda Karangwa Prosper yateye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’ubuyobozi bwa Basketball yinjira muri Klutch Sports Group, imwe mu masosiyete akomeye kw’Isi mu gucunga inyungu z’abakinnyi ni sosiyete yubatse izina cyane binyuze ku mikoranire yayo ya hafi n’ibyamamare muri NBA barimo LeBron James n’umuhungu we Bronny James

Mu butumwa Klutch Sports Group yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko Karangwa yinjiye mu muryango wayo nubwo itigeze isobanura neza niba abaye umwe mu barebererwa inyungu cyangwa se hari indi nshingano yihariye yahawe.

Karangwa Prosper si izina rishya mu mukino wa Basketball. Kugeza ubu ni umwe mu ba Visi Perezida ba Philadelphia 76ers, akaba anayobora Delaware Blue Coats ikipe y’abato ibarizwa muri NBA G-League, muri 2023 iyi kipe yayihesheje igikombe cya Shampiyona, nibimwe mu byarushijeho kumwubakira izina nk’umuyobozi w’umuhanga.

Uru rugendo rwe mu buyobozi rwa Basketball rwatangiye nyuma y’imyaka myinshi nk’umukinnyi wabigize umwuga aho yakiniye amakipe yo mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Syria, u Budage, u Bufaransa n’ahandi, yanabaye umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Canada.

Mu 2016, Karangwa yinjiye muri Orlando Magic aho yari ashinzwe gushakira ikipe abakinnyi, mbere yo kwerekeza muri Philadelphia 76ers mu 2020 aha ni ho yagiye azamura urwego kugeza abaye Visi Perezida ushinzwe ibikorwa byo kugura abakinnyi ku ikipe nkuru ndetse n’iy’abato.

Klutch Sports Group, yatangijwe na Rich Paul, inshuti magara ya LeBron James ikomeje kwagura ibikorwa byayo binyuze mu gukorana n’abayobozi bafite icyerekezo nk’icya Karangwa. Klutsh Sport ni sociyete ireberera inyungu zabakinnyi binyamamare barimo LeBron na Bronny James iyi sosiyete ireberera inyungu z’abandi bakinnyi bakomeye nka Anthony Davis, De’Aaron Fox, Draymond Green, ndetse na A’ja Wilson, kizigenza muri WNBA, hamwe n’abandi bakinnyi bo muri NFL.

Kwinjira muri Klutch Sports Group ni intambwe ikomeye kuri Karangwa Prosper kandi ni ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bakomeje kugera ku rwego mpuzamahanga mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu mikino no mu buyobozi bwayo.

Bitero Am the captain of my soul. 0791517856

Karangwa Prosper Yinjiriye muri Klutch Sports Group, Sosiyete ahuriyemo na LeBron James

May 29, 2025 - 06:13
May 29, 2025 - 07:51