APR FC yabonye amanota atatu agoranye cyane
Ikipe ya APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino wari ugoranye cyane.
Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba nibwo ikipe ya APR FC yatangiye gukina na Etincelles FC mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa Gatatu wa Shampiyona.
Ni umukino watangiye ikipe zombi ubona zinganya imbaraga ariko ukabona ikipe ya Etincelles FC irimo gukina nta gihunga nubwo yari hanze. Ni umukino kandi wabonaga utangiye amakipe yombi akinira hagati cyane ubona nta yirimo kurema uburyo wavuga bukomeye.
Ku munota wa 15, ikipe ya Etincelles FC yabonye amahirwe imbere y'izamu rya APR FC ariko iyapfusha ubusa. Ni nyuma y'ikosa ryakorewe kuri Niyonkuru Sadjati ariko kufura yahawe ntiyagira ikivamo
Ku munota wa 26, nibwo habonetse amahirwe ya Mbere ku ruhande rwa APR FC. Ni umupira mwiza Djibril Ouattara yahereje Ruboneka Jean Bosco ateye umupira ukurwamo neza n'abakinnyi ba Etincelles FC.
Ku munota wa 31, ikipe ya APR FC yaje gutsinda igitego cya mbere. Ni igitego cyatsinzwe na Mamadou Sy ku burangare bwa ba myugariro ba Etincelles FC bananiwe gukuraho umupira ufatwa na Mamadou Sy ahita atsinda igitego cya mbere.
Ku munota wa 38, ikipe ya APR FC yongeye guhusha uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza Ouattara yiherewe neza na Iranzi Hamza ageze imbere y'izamu atera ishoti rikurwamo n'umuzamu wa Etincelles FC umupira usanga aho Mamadou Sy ahagaze ariko kuwushyira mu izamu biranga.
Ku munota wa 45, APR FC yatsinze igitego cya Kabiri. Ni igitego cyatsinzwe na Cheick Djibril Ouattara nyuma yo guhabwa kado na myugariro Gedeo Ndonga Bivula ufatwa na Mamadou Sy ahereza Ouattara ahita atsinda igitego cya Kabiri.
Igice cya mbere hagati ya APR FC na Etincelles FC cyarangira APR FC yabonye ibitego 2-0. Ni igice twabonye APR FC itsinda ariko umupira mu kibuga wabonaga ikipe zombi zirimo kunganya imbaraga.
Igice cya Kabiri cyatangiye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Etincelles FC ari nako umutoza wayo akora impinduka hasohokamo Robert Mukoghotya na Nsabimana Hussein hinjiramo Ishimwe Djabil hamwe na Denis Kaweesa.
Ku munota wa 46, Etincelles FC yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura. Ni igitego cyatsinzwe na Gedeo Ndonga Bivula ku mupira mwiza wari uvuye muri Koroneri yatewe neza umupira usanga aho uhagaze ahita atsinda igitego.
Ku munota wa 51, ikipe ya Etincelles FC yongeye guhusha uburyo bukomeye. Ishimwe Djabil yahawe umupira muri Metero nka 30 uvuye ku izamu rya Ishimwe Pierre ateye ishoti umupira ukubita ipoto uvamo.
Ku munota wa 68, ikipe ya Etincelles FC yongeye gukora impinduka umutoza akuramo Cyiza Hussein yinjizamo Manace Mutatu mbendi. APR FC nayo yakoze impinduka umutoza afata umwanzuro wo gukuramo Mamadou Sy, William Mel Togui na Cheick Djibril Ouattara.
Ku munota wa 79, Abderrahim Taleb utoza APR FC yongeye gukora impinduka akuramo Ruboneka Jean Bosco ndetse na Niyomugabo Claude yinjizamo Iraguha Hadji ndetse na Bugingo Hakim.
Ku munota wa 83, ikipe ya Etincelles FC yahushije uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza watewe na Niyonkuru Sadjati ariko uca hejuru gato y'izamu rya APR FC ririnzwe na Ishimwe Jean Pierre.
Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Rayon Sports warangiye ikipe ya APR FC yatsinze ibitego 2-1. Ni umukino washyushye cyane mu gice cya Kabiri kuko wabonaga amakipe yombi yirekuye arakina kandi neza.


Kinyarwanda
English
Swahili









