Police HC yatsinze APR HC mu mukino utari woroshye
Ikipe ya Police ya Handball Club yatsinze APR Handball Club ibitego 34 kuri 28.
Ku wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, nibwo umukino wahuzaga Police Handball Club na APR Handball Club wabaye. Ni umukino utari woroshye ndetse abakunzi b'uyu mukino ibyo bari biteze ni nabyo byagaragaye.
Abakunzi ba Handball hano mu Rwanda, ntabwo umubare uraba munini cyane ariko abawureba bari biteze kuza kubona umukino uryoshye bijyanye n'ubushobozi ndetse n'imbaraga aya makipe yagaragaje muri shampiyona uyu mwaka.
Uyu mukino wa Handball wagombaga guhuza aya makipe yombi watangiye ku isaha ya Saa Moya z'ijoro ubera muri Petit Stade Amahoro. Wari umukino w'umunsi wa Karindwi wa Shampiyona uyu mwaka waje gusiga Police HC iyoboye urutonde nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 34-28.
Mbere y'uyu mukino APR HC yari yaratsinze Police HC imikino ine naho Police HC yo yari imaze gutsinda imikino itandatu mu mikino 10 izi kipe zimaze gukina kuva zashingwa.
Muri uyu mukino w'umunsi wa Karindwi wa Shampiyona ya Handball mu Rwanda, Mbesutunguwe Samuel ukina muri Police HC niwe witwaye neza kurusha abandi kuko yatsinze ibitego 13. Police HC yahise igira amanota 11 irusha APR HC inota rimwe yahise ijya ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









