issa
Muhanga: Urubyiruko rwihangiye imirimo rukora inkweto mu mapine ashaje

Dec 13, 2025 - 10:00
 0

Mu gihe ikibazo cy’ubushomeri kigikomeje kugaragara ndetse no kugariza urubyiruko hirya no hino mu Rwanda, rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rwo rwahisemo kwihangira imirimo, rwifashishije amapine ashaje bakayakoramo inkweto zigezweho, bityo imibereho yabo igakomeza kandi neza.

Ni urubyiruko rwiganjemo abasore ubonako bakiri bato, gusa bafite gutekereza gukomeye aho bavuga ko kwihangira imirimo byabafashije kwiteza imbere, bikabahindurira ubuzima binyuze mu guhanga udushya n’ubukorikori bwabo.

Umwe mu bakora izo nkweto, witwa Aphrodise Uwihoreye, avuga ko yatangiye uwo mwuga mu 2024 nyuma yo gusoza amahugurwa yo gukora izo nkweto, nyuma yo kubona ko kubona akazi bigoye muri iki gihe.

Yagize ati “Natangiye nkorera abandi mu gihe kingana n’amezi atandatu kugira ngo menye umwuga neza, ni cyo nawuhinduramo kubera ko nabonaga kubona akazi hano hanze bigoye, mbese biri hafi ya ntabyo. Nyuma yo kumenya umwuga neza, natangiye kwikorera ntangirana igishoro gike cyane, ariko kubera kudacika intege ubu ngeze ahantu heza kuko aka kazi kange kamfasha gutunga umuryango wanjye ndetse ubu nkaba maze no kugira n’abakozi babiri bahoraho.”

Uwihoreye akomeza avuga ko urubyiruko rwagakwiye gutinyuka rugafata iyambere mu kwiga imyuga ndetse rukihangira imirimo, kubera ko nta kazi gaciriritse kabaho.

Ati “Abenshi ntibazi aho bigira iyi myuga, gusa amashuri ayigisha ari henshi rwose. Urubyiruko rwagakwiye gutinyuka rugakora, rukiga imyuga kuko ifasha uwayize kwiteza imbere. Mpora mbivuga, nta kazi gaciriritse kabaho.”

Umudozi w’inkweto nawe ukiri muto, Honore Ishimwe, ukora inkweto mu mapine ashaje, avuga ko guhitamo umwuga umuntu akora bisaba gutekereza, kwihangana no gushirika ubute.

Yagize ati “Nyuma yo kurangiza amashuri, nabonye ko kubona akazi bigoye cyane, mbitamo umwuga mbona ko uzahoraho kandi uvamo ibintu biba bikenewe cyane ku isoko. Ni kuri iyo mpamvu nahisemo gukora inkweto mu ruhu no mu mapine ashaje, kubera ko bitagira igihe ngo birangire.

Guhitamo umwuga ukora bisaba gushirika ubute rwose, ugakora utitaye ku byo abantu bakuvugaho cyangwa bafata uwo mwuga uba wahisemo gukora, kubera ko njye ubu ntunze umuryango wanjye neza kandi nkaba mu nzu nziza.”

Uyu musore avuga ko ubu hari ikibazo gikomeye abona mu rubyiruko rw’iki gihe.

Ati “Urubyiruko rw’iyi minsi rwarangiritse, kubera ko bamwe wumva bavuga ko bashaka imirimo yoroshye itanga amafaranga menshi vuba. Ibyo bitekerezo rero bimeze bityo ntibyatuma utekereza neza ku mwuga wa guteza imbere. Njye mbona hari abirukira mu myuga batazi, baziko bagiye gukuramo akayabo ka mafaranga bakayireka nta n’umwaka ushize.

Icyo bagomba kumenya rero ni uko mbere y’uko umuntu ahitamo umwuga yagakwiye kubanza kwibaza niba awukunda kurusha ayo mafaranga aba ashaka kuwusaruramo.”

Aba basore bombi basaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora, kuko nta muntu muzima wagakwiye gutegereza amahirwe avuye mu kirere.

Bagira bati “Tangirana duke ufite, wige umwuga wumva ko ukunda ni byo bigufasha kugira icyo uwuhinduramo kiba gikenewe cyane muri wo. Urubyiruko bagenzi bacu nimwige gukorera cyane, kubera ko ni bwo buryo bwiza bwo kubaho no gutera imbere mu isi igenda ihinduka. Rwose nta muntu wagakwiye kwicara ngo ategereze akazi atazi aho kava.”

Ibi bije mu gihe hirya no hino mu gihugu uhasanga urubyiruko rutandukanye rwanze gukora akazi k’imyuga, ahubwo rukavuga ko rutegereje akazi narwo rutazi aho kava.

Mu 2024, uwari Minisitiri w’Intebe, Dr. Édouard Ngirente, yari yatangarije mu Nteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere, yiyemeje guhanga nibura imirimo mishya igera kuri miliyoni 1.25 mu myaka itanu, bingana n’imirimo igera ku 250,000 buri mwaka, mu rwego rwo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko no guteza imbere kwigira kw’Abanyarwanda.

Dec 13, 2025 - 10:37