issa
Rulindo: Babangamirwa n’uko ibiro by’Akarere byubatswe kure kandi mu manegeka

Dec 30, 2025 - 12:02
 0

Abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko babangamirwa cyane n’uko ibiro by’Akarere kabo byubatswe kure kandi mu manegeka hagati y’imisozi, hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aba baturage bo mu Karere ka Rulindo, bavuga ko bagorwa no kugera ku cyicaro cy’aho ibiro by’Akarere kabo byubatswe kubera ko biri mu misozi.

Bemeza ko imvura iyo iguye amazi yose aturuka mu misozi, amanukira ku nyubako y’ako Karere ndetse biteguye gutanga umusanzu wabo wose kugira ngo biyubakire ibiro by’Akarere bigendanye n’igihe.

Umugabo umwe yagize ati “Inkunga yose bazansaba nzayitanga.”

Undi mugore yagize ati “ Nzatanga umusanzu uko mbishoboye Pe ariko tugire akarere keza kandi kubatswe ahantu heze.“

Meya w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, nawe yemereye itangazamakuru ko ibiro by’Akarere ayoboye biri mu manegeka ahantu hashobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga ariko ashimangira ko bagiye kubaka ibindi.

Ati “ Ibiro by’Akarere aho biri bigomba kuhava, kuko n,aho turi ni ahantu hashobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, turi mu manegeka ,twamaze kubona aho Akarere kazubakwa, twamaze kubona amafaranga yo kugura ubutaka, twarabuguze.”

Yakomeje avuga ko bamaze gukora inyugo y’inyubako y’ibiro by’akarere bategereje kubona amafaranga bagatangira kubaka ibiro by’Akarere ka Rulindo bishya.

Meya w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, nawe yemereye itangazamakuru ko ibiro by’Akarere ayoboye biri mu manegeka