Ubu arishimye! Yousou Diagne yatangiye urugemdo rwo gukira ukuboko
Myugariro w’umunya-Senegal, Yousou Diagne, yatangiye urugendo rwo gukira nyuma yo kubagwa imvune y’ukuboko yagize.
Ku wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, nibwo myugariro Yousou Diagne yagize imvune y’ukubozo mu myitozo ya kabiri Rayon Sports yari yakoze kuri uyu munsi.
Bivugwa ko uyu mukinnyi yahuriye ku mupira na Ndayishimiye Richard ukina mu kibuga hagati bihita bimuviramo imvune yo gucika kw’igufwa ry’ukuboko.
Yousou Diagne ntabwo yahise abagwa nyuma yo kugira iyo mvune itoroshye ndetse atifuje ko bimenywa n’umuryango we uri muri Senegal, kuko abaganga bavugaga ko hari iminsi agomba kumara akabona kubagwa.
Ku wa mbere tariki 29 Ukuboza 2025, nibwo Yousou Diagne yabazwe imvune y’ukubozo yari amaze iminsi arwaye. Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko uyu musore agiye kumara hanze y’ikibuga ibyumweru bigera kuri 6. Biteganyijwe ko Yousou Diagne azagaruka mu kibuga nibura hagati mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka tugiye kwinjiramo.
Uyu musore aje akurikiye rutahizamu wa Rayon Sports Aziz Bassane uheruka nawe guhabwa ubuvuzi bw’ukuboko yavunitse ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindwaga na Bugesera FC ibitego 2-1. Aziz Bassane nawe biteganyijwe ko ashobora kugarukira rimwe na Yousou Diagne.
Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi igaruye Tambwe Gloire wari umaze iminsi afite ikibazo cy’imvune ariko kandi iyi kipe yongeye kwakira mu myitozo umukinnyi wo hagati, Bigirimana Abedi wari umaze nawe igihe arwaye munsi y’ikirenge.
Bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports imaze gutanga amafaranga arenga Milliyoni 10 kuri aba bakinnyi bayo bamaze iminsi bagenda bagira imvune. Aba bakinnyi barimo Bigirimana Abedi, Tambwe Gloire, Aziz Bassane, Yousou Diagne ndetse na Ndikumana Asumane nawe utarakina imikino myinshi nyuma yo kuva mu mvune.

Yousou Digane yabazwe imvune y'ukuboko


Kinyarwanda
English
Swahili









