Bugesera FC yakoze ibidasanzwe, Camarade yibasira perezida wa Rwanda Premier League! Uko imikino y’igikombe cy’Amahoro yagenze
Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade, nyuma yo gutsinda Teleos Arrows FC ibitego 5-1, yasabye ubutabera ku mukino wa Shampiyona iyi kipe izakina na Gorilla FC ndetse yemeza ko kubera ari iya perezida wa Rwanda Premier League, ijya ifashwa cyane.
Ku wa Gatatu tariki 11 Gashyantare 2026, nibwo hakinwe imikino yo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro. Amakipe arimo Bugesera FC, Rutsiro FC, Kiyovu Sports, Marine FC ndetse n’izindi zakinnye imikino yazo yo kwishyura.
Umwe mu mikino yari itegerejwe ni uwahuje ikipe ya Kiyovu Sports na AS Muhanga waje kurangira ikipe ya Kiyovu Sports itsinze AS Muhanga ibitego 3-1 ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-1. Ikipe ya Bugesera FC nayo yari yigabye mu kibuga inyagira Teleos Arrows FC ibitego 5-1, bituma ikomeza mu kindi cyiciro ku giteranyo cy’ibitego 8-1.
Nyuma y’umukino umutoza wa Bugesera FC Banamwana Camarade yatanze ubutumwa ku bategura Shampiyona abasaba ubutabera ku mukino bazakinamo na Gorilla FC kuko yifuza ko uzakinirwa mu kibuga aho gukinirwa hanze y’ikibuga cyane.
Yagize ati “ Ndasaba ko umukino wa Gorilla FC utazakinirwa hanze y’ikibuga cyane. Umukino ukinirwa mu kibuga no hanze y’ikibuga, cyane cyane Gorilla ikinira hanze kuko perezida wayo ni uwa Rwanda Premier League, irafashwa cyane. Ndasaba ko umukino nawutsinda cyangwa nkawutsindwa ariko buri umwe yahawe ibyo yakoreye. Ndasaba ubutabera, ntabwo ari urwitwazo nzayitsinda.”
Uyu mutoza avuga ko kunganya na APR FC atabyakiriye neza kuko ibitego bibiri APR FC yatsinze atabyemera kuko byose habayemo amakosa ariko abasifuzi barabyirengagiza, ari nacyo aheraho asaba ubutabera.


Kinyarwanda
English
Swahili









