Kiyovu Sports yatsinzwe na Al Merriekh SC yo muri Sudani
Kiyovu Sports itsinzwe na Al Meriekh SC yo muri Sudani ibitego 2-0 mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda. Ni umukino wa mbere Al Meriekh SC ikinnye wa shampiyona.
Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba zo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2025, nibwo Al Meriekh na Kiyovu Sports zakinnye umukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona.
Ni umukino wari uryoshye kuko wabonaga ikipe zombi zikina zatakana cyane ndetse n'uburyo bwo guhanahana umupira ikipe zombi wabonaga ziri hejuru.
Ku munota wa 26, ikipe ya Al Merriekh yahushije uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza iyi kipe yazamukanye yihuta cyane ufatwa na Fenohasina Gilles Razafimaro ateye ishoti rikomeye James ufatira Kiyovu Sports awukuramo.
Ku munota wa 29, ikipe ya Kiyovu Sports yahushije uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Nizigiyimana Karim Makenzie wateye Santire ariko umupira uhita ukurwamo na myugariro wa Al Meriekh, Baba Sogoba. Kiyovu Sports yabonye Koroneri ariko itewe ntiyagira ikivamo.
Ku munota wa 44, Al Meriekh yongeye guhusha uburyo bukomeye. Ni umupira wazamukanwe na Mujtaba Faisal Ishag ariko ageze mu rubuga rw'umuzamu wa Kiyovu Sports agiye gutera Rwabuhihi Aime Placide aratabara umupira uhita ujya hanze y'izamu.
Ku munota wa 50, ikipe ya Kiyovu Sports yahushije uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Cedric Amis arengeje Umuzamu ba myugariro ba Al Meriekh bahita barenza umupira.
Ku munota wa 72, Al Meriekh yabonye igitego cya mbere. Ni umupira mwiza yahawe na Dauda Ba aterera ishoti rikomeye muri Metero nka 25 uvuye ku izamu rya James Bienvenue ntiyamemya aho umupira uciye uhita ujya mu rucundura.
Ikipe ya Kiyovu Sports yahise itangira kwataka cyane Al Meriekh. Ku munota wa 77, Kiyovu Sports yabonye Kufura nziza cyane yatewe na Nsanzimfura Keddy ariko ntiyayibyaza umusaruro kuko yatewe hejuru cyane y'izamu.
Ku munota wa 87, ikipe ya Al Meriekh yabonye igitego cya Kabiri. Ni igitego cyatsinzwe na Mohammed Teya nyuma y'umupira mwiza yari ahawe na Obino Chisala.
Umukino warangiye ikipe ya Al Meriekh SC ibonye amanota atatu nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0. Ni umukino Kiyovu Sports yageragaje gukina ariko ukabona irarushwa na Al Meriekh SC bijyanye n'abakinnyi ifite bakomeye.


Kinyarwanda
English
Swahili









