issa
Mu myaka itanu Gasogi United izaba ikina CAF Champions League! KNC afite intego zikomeye

Jan 23, 2026 - 10:32
 0

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko iyi kipe ye mu myaka itanu izaba ari ikipe ikina CAF Champions League.

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu Kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, ubwo ikipe ya Gasogi United yari igiye gusinyana amasezerano n'umufatanyabikorwa mushya, Jayrutty Company LTD, igiye kujya yambika iyi kipe mu byiciro byose, mu gihe kingana n'imyaka itanu.

Uyu mufatanyabikorwa ugiye gukorana na Gasogi United, twamenye ko agiye gushora muri iyi kipe asaga Million 1 y'amadorari [Arenga Milliyari 1 y'amafaranga y'u Rwanda] mu myaka itanu. Ibi bivuze ko buri Saison izajya isohora ibihumbi 200 by'Amadorari [Arenga Milliyoni 200 y'amafaranga y'u Rwanda].

Nyuma yo gusinyana n'uyu mufatanyabikorwa, Perezida wa Gasogi United, KNC yatangaje ko iyi kipe ifite intego yo kuzaba ari ikipe ikomeye mu myaka itanu iri imbere kuko abona iyi kipe urwego igezeho utayitandukanya n'ikipe zimaze imyaka irenga 90 zishinzwe hano mu Rwanda.

Yagize ati " Turi ikipe iri gutera imbere kurusha izindi mu Rwanda. Niba amateka abivuga neza, wabigenzura. Uyu munsi, iyo uvuze izina Gasogi United, ntushobora kuyitandukanya n’ikipe imaze imyaka 90 mu Rwanda, kandi ibyo ni ibisanzwe."

KNC yakomeje agira ati " Icy’ingenzi kurushaho ni icyerekezo cyacu. Dufite ubufatanye bukomeye mu by’imari, amasezerano y’imari dufitanye na Jayrutty Company LTD, intego zisobanutse, n’icyerekezo gifatika. Nk’uko Umuyobozi Mukuru (CEO) w'iyi Kompanyi yabitangaje, ndabivuga uyu munsi ntashidikanya, mu myaka itanu iri imbere, Gasogi United izaba ikina CAF Champions League. Muranzi iyo mvuze, mba mbivuze mbikuye ku mutima."

Ntabwo Jayrutty Company LTD yashoye muri Gasogi United gusa ahubwo yashoye imari kandi no muri Kiyovu Sports ndetse biravugwa ko yatangiye ibiganiro na Rayon Sports ndetse na APR FC nubwo bikigoranye cyane kubera ibyo yifuza gushyira mu masezerano.

KNC afite intego yo gukina CAF Champions League mu myaka itanu iri imbere

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373