Kiyovu yagaragaje Abedi yahaze isombe! Rayon Sports na Kiyovu Sports ziri kusebyanya mbere yo guhura
Ikipe ya Kiyovu Sports yasubije Rayon Sports ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza Bigirimana Abedi arimo kurira ibiryo mu Biryogo aho ikipe ya Kiyovu Sports ibarizwa.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashyizeho ifoto aho Bigirimana Abedi yari arimo kurira ibiryo muri restora zo mu Biryogo iyikurikiza amagambo, agira ati “Guma mu rugo.”
Muri iyi foto kandi bagaragaza hari akazu gacuruza inzoga ya Skol isanzwe ikorana na Rayon Sports ibintu bigaragaza gushotorana kuko mu biryogo hagaragara abayisilam kandi badakorana n’inzoga cyane. Ibi iyi kipe yabikoze irimo gusubiza Kiyovu Sports yari yatangaje ko ari ubukwe bwemewe uyu mukino uzabahuza.
Nyuma y’ubu butumwa ikipe ya Rayon Sports yagaragaje, Ikipe ya Kiyovu Sports nayo yaje isubiza ubu butumwa yifashishije ifoto Rayon Sports yakoreshejwe.
Ikipe ya Kiyovu Sports yasohoye ifoto igaragaza Bigirimana Abedi yaryamye ku meza ndetse inda yarenze umupira bigaragara ko yahaze cyane, maze iyikurikiza amagambo igira iti “ Iyi niyo gahunda?” Inyuma ya Bigirimana Abedi hari “Mascout” y’ingagi irimo guseka cyane yatunze urutoki Abedi aryamye.
Ibi byazamuye amarangamutima ya benshi, cyane abakunda aya makipe yombi ndetse byongera kuzamura ubukomera bw’uyu mukino. Uyu mukino urakomeye cyane ku buryo ikipe ishobora gutakaza bizatuma ibura itike yo gukina imikino ya CAF Confederations Cup.
Ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports izakina na Kiyovu Sports mu mukino usoza Shampiyona. Ikipe ya Rayon Sports niyo ifite amahirwe yo gusohoka kuko niyo iri imbere n’amanota 55 mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 52.
Ikipe ya Rayon Sports yashotoye Kiyovu Sports
Ikipe ya Kiyovu Sports yasubije ikipe ya Rayon Sports

Kinyarwanda
English
Swahili








