issa
Abakinnyi batanu basezerewe mu Mavubi

Abakinnyi batanu basezerewe mu Mavubi

Mar 27, 2026 - 12:37
 0

Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu y'u Rwanda barimo Ruboneka Jean Bosco basezerewe mbere yo gukina umukino wa mbere mu mikino ya FIFA Series 2026.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze iminsi 4 yitegura imikino ya FIFA Series 2026, yatangiye gukinwa ku wa kane tariki 26 Werurwe 2026. Ni imyitozo ikipe y’igihugu irimo gukoreshwa n’umutoza mushya uheruka guhabwa iyi kipe witwa Stephen Costantine.

Mu ijoro ryacyeye tariki 26 Werurwe 2026, nyuma y’imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na Grenada, ubwo abakinnyi bari bagiye gusangira abakinnyi batanu bahamagawe n’umutoza ababwira ko ari bo bahisemo ko batakomezanya n’ikipe y’igihugu. 

Aba bakinnyi basezerewe barimo Nshuti Innocent wagize ikibazo cy’imvune, Niyo David, Niyongira Patience, Ruboneka Jean Bosco ndetse na Ndayishimiye Karl Matteo waje aturutse hanze y’u Rwanda.

Amakuru twamenye avuga ko aba bakinnyi basezerewe atari uko bari ku rwego rwo hasi ahubwo ikintu gikomeye cyabiteye ni uko abakinnyi bahanganye ku myanya basanzwe bakinaho hariho abandi bakomeye ku barusha.

Mu bakinnyi basezerewe harimo Ruboneka Jean Bosco, Niyo David ndetse na Ndayishimiye Mateo bose bakina mu kibuga hagati. Nshuti Innocent rutahizamu w’ikipe y’igihugu ndetse na Patience usanzwe akina mu izamu rya Police FC.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yiteguye gukina umukino wa mbere wa FIFA Series n’ikipe y’igihugu ya Grenada kuri uyu wa Gatanu Saa Tatu z’ijoro. Uyu mukino urabera kuri Sitade Amahoro nyuma y’umukino Ikipe y’igihugu ya Kenya irakinamo na Estonia uri butangire Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373