Minisitiri Bizimana yasabye urubyiruko kubeshyuza abasiga icyasha u Rwanda
Hasigaye icyumweru kimwe, u Rwanda rukinjira mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho biteganyijwe ko Icyunamo kizatangira ku 07 Mata 2026. Dr. Bizimana Jean Damascène yasabye urubyiruko kuzitabira ibikorwa biba byateganyijwe.
Ku wa 26 Werurwe 2026 Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène mu gitaramo cy’urwenya kiba kabiri mu kwezi’Gen-Z Comedy Show’ yasabye abakiri bato kubeshyuza abaharabika u Rwanda. Yagize ati”Uruhare runini murushyire mu kubeshyuza abasiga icyasha u Rwanda”
Dr. Bizimana Jean Damascène yabwiye ko abantu baba hanze y’u Rwanda bavuga nabi ubutegetsi buriho, abari muri icyo gitaramo yababwiye ko umusanzu bategerejweho ari ukuvuga ibyo babona n’amaso yabo.
Yasobanuye ko hari abavuga ko mu miyoborere harimo ivangura, nta bwisanzure buri mu Rwanda. Hano yabajije abari bahari niba nta bwisanzure babona buhari. Ati”Nimugende mubabeshyuze”.
Hasigaye icyumweru kimwe, u Rwanda rukinjira mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho biteganyijwe ko Icyunamo kizatangira ku 07 Mata 2026. Dr. Bizimana Jean Damascène yasabye urubyiruko kuzitabira ibikorwa biba byateganyijwe.

Kinyarwanda
English
Swahili