
Ishimwe Vestine yatangaje itariki y'ubukwe bwe
Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Dorcas mu itsinda rya Dorcas&Vestine, yatangaje ko ubukwe bwe na Idrissa Ouedraogo buzaba tariki ya 05 Nyakanga 2025.
Mu butumwa uyu muhanzikazi yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, akaba yerekanye ifoto bariho bombi iriho n'itariki bazasezeraniraho, arangije abikurikiza amagambo y'urukundo.
Vestine yagize ati:"Ntabwo ari umugabo wanjye, ahubwo ni mu rugo rw'umutima wanjye, kandi niho hantu hatekanye kuri njye."
Itariki y'ubukwe igiye hanze, mu gihe Vestine yaherukaga no guhindura amazina ye akoresha kuri Instagram yongeraho iry'umugabo we, aho ubu yitwa "Vestine Ouedraogo"
Vestine na Ouedraogo bakaba barasezeranye imbere y'amategeko ku wa 15 Mutarama 2025, mu muhango wabaye mu ibanga rikomeye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo bazasezerana ku wa 05 Nyakanga 2025