issa
Ngoma: Abakorera mu isoko rya Gafunzo babangamiwe no kutagira umuriro aho bacururiza

Jan 28, 2026 - 20:10
 0

Abacururiza mu isoko rya Gafunzo by'umwihariko abacuruza ibiribwa, imboga n'imbuto barasaba ko igice bakoreramo gishyirwamo umuriro w'amashanyarazi. Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma buvuga ko mu gihe cya vuba amashanyazi azagezwa mu isoko ryose abo abacuruzi nabo bagashobora no gucuruza no mu masaha yo ku mugoroba.

Abakorera muri iryo soko rya Gafunzo riherereye mu Murenge wa Sake mu karere ka Ngoma, bagaragaza ko igice kimwe cy'isoko kitashyizwemo umuriro w'amashanyarazi, bikaba bibangamiye imikorere yabo kuko abenshi Saa kumi n' imwe baba bamaze kuva muri iryo soko nyamara bakabaye bacuruza mu masaha yo ku mugoroba.

Abacuruzi bacururiza muri iryo soko bakorera mu gice kirimo ibisima byiganjemo abacuruza imboga n'imbuto, baganiriye na IZUBA TV dukesha iyi nkuru bavuga ko bataha kare kubera umwijima uba urangwa mu gice bakoreramo mu masaha yo ku mugoroba.

Abo bacuruzi bavuga ko gutaha karere biba ari amaburakindi kubera gutinya kwibirwa muri iryo soko, mu gihe basanga bashyiriwemo umuriro byabafasha gukora amasaha menshi bikanatuma barushaho kwiteza imbere.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Ngoma, Mapambano Nyirindandi Cyriaque,  yatangaje ko umuriro w'amashanyarazi uzagezwa mu gice abo bacuruza bakoreramo mu gihe cya vuba.

Yagize ati" Icya mbere nuko ku isoko rya Sake umuriro uhari, icyo dushaka ni ukongera umuriro hagati mu bihangari, kugira ngo abantu bacuruze amasaha yose, turimo turashaka ingengo y'imari, kugira ngo hose habe haka kuko mu nyubako nini iriya ya etaji no mu nkengero zayo ho haraka, ariko dushaka kongeramo naho hasigaye, ababishoboye bajye bakora amasaha yose, umucuruzi agacuruza igihe ashaka cyose."

Isoko rya Gafunzo, riremwa n'abantu benshi barimo abaturage bo mu karere ka Ngoma n'abaturuka mu mujyi wa Kigali ndetse no mu karere ka Bugesera. Iri soko riri ku muhanda mugari Ngoma - Ramira- Nyanza, ukaba waratangiye gukoreshwa n'amakamyo ava mu Gihugu cya Tanzania nubwo imirimo yo kuwukora igikomeje.