Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse nyuma yo kuzamuka ku ikubitiro kubera ibitero bya Amerika muri Iran
Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyamanutse cyane uyu munsi nyuma y’uko amasoko y’ingufu agaragaje ko atitaye cyane ku byago by’uko ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Iran byakurura umutekano mucye urushijeho muri ako karere.
Igiciro cy’amavuta ya Amerika cyari cyazamutseho 6.2% ejo hashize, kigeze ku madolari $78.40 kuri buri kagunguru.
Ariko icyo giciro cy'inyongera cyamaze igihe gito, kuko amasezerano y’igihe kizaza y’amavuta yahise agwa. Kugeza saa 10:40 za mu gitondo ku isaha ya ET, igiciro cy’amavuta ya Amerika cyari cyamanutseho hafi 1%, kigeze kuri $73.15 kuri buri kagunguru.
Brent, igipimo ngenderwaho ku isi, na cyo cyagabanutseho hafi 1% nyuma yo kuzamuka cyane ku cyumweru nijoro.
Ibiro bya Perezida wa Amerika biri gukurikirana cyane uko isoko ry’amavuta rihagaze.
“Buri wese, mugabanye igiciro cy'amavuta,” Trump yanditse kuri Truth Social ubwo amasoko ya Amerika yafunguraga kuri uyu wa Mbere. “Ndabareba! Muri gukina mu maboko y'umwanzi. Ntimukabikore!”
Icy’ingenzi ukwiye kumenya: Hari impungenge z’uko Iran yihorera igafunga Umuyoboro wa Hormuz, ari wo nzira y’ingenzi ku isi amavuta anyuramo. Buri munsi, hari akagunguru k’amavuta miliyoni 20 anyura muri urwo ruzi ruto.
Amasoko y’amavuta ari gutegereza ibimenyetso by’uko koko habaye ihungabana, nk’uko Bob McNally, Perezida wa Rapidan Energy Group, yabibwiye CNN.
Yagize ati: “Abacuruzi babonye alarme nyinshi z’ibihuha ku bijyanye n’ingaruka za politiki mpuzamahanga ku isoko ry’amavuta.” Yongeraho ati: “Keretse habaye ikibazo gikomeye cy’ihungabana mu musaruro cyangwa mu gutambutsa amavuta, ubundi izindi mpinduka zigaragara mu giciro zizahita zigenzurwa.”


Kinyarwanda
English
Swahili









