Joshua Baraka yavuze ko afite inkomoko mu Rwanda
Umuhanzi Joshua Baraka ugezweho cyane muri Uganda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yahishuye inkomoko y'ababyeyi be, barimo na nyina w''Umunyarwandakazi.
Uyu muhanzi ukunzwe cyane kuri ubu mu ndirimbo 'Wrong Places, yihariye intonde z'indirimbo zikunzwe muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse na handi henshi ku Isi. Yashyize umucyo ku byibazwa n'abenshi ku nkomoko ye.
Muri Uganda by'umwihariko, benshi mu bakunzi b'umuziki ndetse n'abareberera hafi ibivugwa mu myidagaduro, bakunze kwibaza ku nkomoko ya Joshua Baraka, bamwe bavuga ko ari Umunya-Kenya ndetse bakabihuza n'imiririmbire ye yibanda ku rurimi rw'Icyongereza ahanini, abandi bakavuga ko inkomoko ye ari muri Uganda nta handi.
Mu kiganiro Joshua Baraka yakoreye kuri YouTube, yavuze ko ise umubyara akomoka muri Kenya, ari naho izina rye Baraka ryaturutse.
Yagize ati "Papa wanjye akomoka muri Kenya, i Busia, yakuriye muri Kenya, i Eldoret, ariko njye navukiye muri Uganda."
Agaruka kuri nyina umubyara, Joshua yavuze ko nyina akomoka mu Rwanda.
Joshua Baraka nyina umubyara ni Umunyarwandakazi
Ati "Na Mama ni Munyarwanda, ni nayo mpamvu ngaragara nk'abantu bo mu Burengerazuba bwa Uganda."
"Iyo mpuye n’Abanyankore, baransuhuza bati 'Agandi', Mama akomoka hariya. Ariko ndi Umunya-Uganda, nubwo inkomoko yanjye ari uruvange."
Kuri benshi kandi bakunze kwibaza ku bwoko bwe, Joshua yavuze ko yibara nk'Umu-Samia bumwe mu bwoko bwo muri bubarizwa mu gice cy'Iburasirazuba bwa Uganda, i Busia hafi n'umupaka wa Kenya.
Uyu muhanzi ariko akavuga ko ururimi rwo muri ubu bwoko bw'iwabo ataruzi neza, gusa ashobora kuba yaramutsanya muri rwo.


Kinyarwanda
English
Swahili









