Joyous Melody yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 ku rwibutso rwa Gisozi
Itsinda Joyous Melody ryo mu itorero rya City Light FourSquare Gospel Church of Rwanda rikorera Kimironko ryitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ku nshuro ya 32, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo Kwibuka, kigamije kuzirikana amateka, kunamira inzirakarengane zazize uko zaremwe no gushimangira umuhigo wo gukomeza kubaka u Rwanda rufite ubumwe n’amahoro arambye.
Abitabiriye barimo Joyous Melody bifatanyije n’abandi gushyira indabo ku mva no kunamira abazize Jenoside, bagaragaza icyubahiro, banagaragaza ko kwibuka ari inshingano ya buri wese.
Iki gikorwa cyari kiyobowe n’umushumba w’itorero City Light Foursquare Gospel Church of Rwanda, Pastor Solange Masengo (Mama Bishop), washimangiye ko kwibuka ari umusingi wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira ejo hazaza heza.
Mu ijambo rye, yagize ati: “Kwibuka ni uguha icyubahiro abacu twabuze, ariko kandi ni umuhigo wo kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’amahoro. Tugomba guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”
Yakomeje asaba urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kubungabunga amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Igikorwa cyasojwe no kunamira abazize Jenoside no gushyira indabo ku mva, hanashimangirwa umuhigo wo gukomeza kwibuka no kubaka u Rwanda rushya rufite ubumwe n’icyizere cy’ejo hazaza.

Kinyarwanda
English
Swahili









