issa
Papa Leo XIV yageze muri Angola asaba abanyapolitiki kwirinda kwishora mu ntambara

Apr 19, 2026 - 08:27
 0

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Popa Leo XIV, yageze I Luanda mu gihugu cya Angola, aho yasabye abanyapolitiki bo ku mugabane wa Afurika n’Isi muri rusange kwirinda kwishora mu ntambara ziri guhitana ubuzima bwa benshi, ahubwo bagashyira imbere inzira z’amahoro n’ubwumvikane.

Papa Leo XIV yageze muri Angola avuye muri Cameroon, aho yari amaze iminsi aganira n’abakirisitu ndetse anatanga ubutumwa bushishikariza abatuye isi kugira icyizere, kubaka amahoro, kwirinda ubwambuzi no kurwanya akarengane.

Ubwo yari muri Cameroon mu murwa mukuru wa Yaoundé, Papa Leo XIV yasabye abarenga ibihumbi bibiri kwirinda buri kimwe cyatuma bagirana ubugome, kugira icyizere cy’ejo hazaza heza no kudacika intege kubera ibibazo by’ubukungu n’imibereho mibi byugarije isi.

Yasabye urubyiruko kwirinda kujya ku yindi migabane y’isi gushaka imibereho, avuga ko abenshi bakomeje kubiburiramo ubuzima mu buryo butandukanye, ahubwo rukubaka icyizere ndetse rugafasha ibihugu rutuyemo kwiyubaka.

Yanagarutse ku makimbirane ari hagati ya Iran, Amerika na Israel avuga ko adashishikajwe na gato no kujya mu mpaka za politiki, ahubwo ko intego ye ari ugukomeza gutanga ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge bushingiye ku Ivanjili, anasaba abayobozi bari aho kwirinda kwishora mu ntambara nk’izo zifite abo ziteza imbere nyamara hari n’abo zirenganya abandi bakaziburiramo ubuzima.

Papa Leo XIV biteganyijwe ko uru ruzinduko rw’amateka yatangiye ku wa 13 Mata ruzasozwa ku wa 23 Mata nyuma yo gusoza gusura ibihugu ateganya byose birimo Algeria, Cameroon, Angola na Equatorial Guinea, nubwo bimwe muri ibyo yamaze kubisura.

Apr 19, 2026 - 12:44